Umufana wa Rayon Sports yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC

Jan 16, 2025 - 05:16
 0
Umufana wa Rayon Sports yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC

Umufana wa Rayon Sports yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC

Jan 16, 2025 - 05:16

Umufana wa Rayon Sports Ndakaza Gerard yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC.

Ni icyapa yitwaje cyari cyanditseho amagambo agira ati" Nta kindi nakwitura Amagaju FC(Amagaju FC 1-0 APR FC)." Ashimira iyi kipe kuba yaramutsindiye APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabereye kuri Stade Huye tariki 12 Mutarama 2025 mu gihe Rayon Sports yari yahatsindiwe na Mukura VS 2-1 ku munsi wari wabanje. 

Iki cyapa yakijyanye gufana amagaju mu gikombe cy’Amahoro mu murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, aho Amagaju FC yasuye kandi agatsinda United Stars 4-0. Ibi bitego byatsinzwe na Useni Kiza Seraphin watsinze ibiri,Ndayishimiye Edouard na Rachid Mapoli. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06