Amaherezo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba ayahe ? Abakirisitu bari kwicwa umusubirizo mu nsengero

Jul 28, 2025 - 11:17
 0
Amaherezo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba ayahe ? Abakirisitu bari kwicwa umusubirizo mu nsengero

Amaherezo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azaba ayahe ? Abakirisitu bari kwicwa umusubirizo mu nsengero

Jul 28, 2025 - 11:17

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,abantu 47 nibo bivugwa ko bishwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF-NALU, umutwe ugendera ku mahame akazi y’ubutagondwa mu idini rya Isilamu.

Ubu bwicanyi bwabaye ku cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025,bubera muri Kiliziya Gatorika iherereye ahitwa Komanda,muri teritwari ya Irumu muri Ituri .

BBC ivuga ko abantu icyenda mu bishwe bari abana kandi amaduka n’ibicuruzwa byegereye urwo rusengero byatwitswe.

Abagize uyu mutwe w’Iterabwoba wa ADF uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ugakorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo bari witwaje imihoro maze bica abantu barenga 40.

Umuvugizi wa Gisirikare mu Ntara ya Ituri, Lt Jules Ngongo, aho igitero cyabereye, yavuze ko icyo gitero cyari kigamije guhungabanya ibikorwa bya gisirikare birimo gukorwa ku bufatanye n’ingabo za Uganda mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Yatangaje ko ingabo zizakomeza kurwanya ADF kugeza baranduye ibirindiro byabo kandi asaba abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru kuri buri kintu giteye amakenga ku nzego z’umutekano n’ingabo.

Komanda iherereye murintara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo, ahakungahaye ku mabuye y’agaciro kandi hakunze kurwanirwa n’imitwe yitwaje intwaro imyaka myinshi.

Ihuriro AFC/M23 risanzwe naryo rirwanya ubutegetsi bwa DRCongo, unenga leta kuba idafite ubushobozi bwo kurinda abaturage.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politi kuri X yagize ati “Leta ya Kinshasa iragaragaza ubushobozi bucye mu kurinda abaturage bisunikira AFC/M23 gufata icyemezo cyo gushyiraho ubuyobozi buhamye mu gihugu cyose cya DR Congo.”

Uganda na Leta Zunze Ubumwe za America bifata ADF nk’umutwe w’Iterabwoba ndetse ibihugu byombi byashyizeho ingamba zo kuwurwanya, ifatanyije (Uganda)na leta ya Congo aho uyu mutwe ukorera.

Kuva mu 1990, ADF ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi y’umupaka wa Uganda.

Izi nyeshyamba zagiye zigaba ibitero bitandukanye ku baturage b’abasivili, haba ku butaka bwa Uganda no muri Congo.

Muri bimwe mu bitero byazo biheruka muri Mata aho abantu bari hagati 10 na 15 bishwe mu gace ka Beni muri RDC.

Mu Ukwakira umwaka ushize, nibura abantu 20 barishwe muri ako gace, nabwo bikekwa ko ari ADF yabigizemo uruhare.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06