Amajyaruguru: Abaturage Basabwe kubyaza umusaruro imurikagurisha riri kubera mu karere ka Musanze.
Amajyaruguru: Abaturage Basabwe kubyaza umusaruro imurikagurisha riri kubera mu karere ka Musanze.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Mugabowagahunde Maurice ari kumwe n’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, bafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara riri kubera muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze.
Iri murikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y'amajyaruguru ryateguwe ku bufatanye bw’iyi ntara n’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu ntara y’Amajyaruguru, rikaba ari ngarukamwaka aho abikorera begereza abaturage ibyo bakora, ibi kandi bigakorwa hagamijwe kuzamura ubukungu bw’Igihugu kuko bituma abaturage bamenya byinshi mu bikorerwa iwabo hatibagiranye n’ibikorerwa ahandi kuko abanyamahanga nabo baryitabiroye.
Guverineri w'intara y'amajyaruguru bwana Mugabowagahunde maurice wafunguye kumugaragaro iri murikagurisha yasabye abamurika kurushaho kunoza ibyo bakora ku buryo bigera ku baturage ari nta makemwa bityo bakabigura babyishimiye, asaba kandi ko abaturage b’Intara ayoboye ndetse n’abo mu bindi bice bose bakwiye kwitabira iri murikagurisha kuko ngo uyu ari umwanya mwiza wo kubonera ibintu byose hamwe badakoze ingendo nyinshi ndetse ngo ibiciro nabyo bikaba bibereye umuturage w’u Rwanda ukomeje gukora aharanira kwiteza imbere.
Abikorera bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragariza Isi yose ibyo bamaze kwigezaho babikesha Igihugu cyiza cyirimo umutekano ndetse giha amahirwe buri wese, umuturage akaza ku isonga. Iri murikagurisha kandi ngo ni andi mahirwe yo guhaha ibintu byiza badahenzwe, kandi bakanidagura mu buryo butandukanye kuko uretse ibicuruzwa birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo ibikorwa by’ubukorikori, ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda ndetse n’ibyo mu bihugu bindi bya Afurika nka Ghana, Egiputa n’ibindi.
Kuri iyi nshuro, umubare w’abamuruka bagera ku 140 ugaragaza ko buri ruhande ruba rutegereje iri murikagurisha nk’amahirwe adasanzwe cyane ko abacuruza baba baboneye hafi abaguzi nk’uko byemejwe na bamwe mu baganiriye n'umunyamakuru wa Bigezweho tv bemeza ko ari ibishoboka iri murikagurisha ryazongererwa iminsi rimara kuko ngo iyo bamaze kumenyera iminsi ihita irangira, rimwe na rimwe ugasanga impande zombi zibangamiwe kandi ngo bishobora kuganirwaho bigakemuka.
Abaturage barimo kwitabira iri murikagurisha bavuga ko batangiye kugerwaho n’ibyiza by’iri murikagurisha ryatangiye tariki 19 Kanama 2025 rikazasozwa tariki 31 z’uku kwezi, bavuga ko hari udushya twinshi ndetse ngo bakaba bakomeje kwihahira bimwe mu bikorerwa mu rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ubworozi hatibagiranye n’ubukorikori bukomeje kwiyongera umunsi ku munsi haba mu bwiza no mu bwinshi. Iri murikagurisha rikaba rifite akarusho ko kugira abamurika mpuzamahanga kugeza no kubacuruza imodoka nshya.
Imurikagurisha ni umwanya mwiza ufasha abaturage kwidagadura kuko uretse ibimurikwa, hazamo imyidagaduro aho ingeri zitandukanye zizihirwa, abahanzi bakunzwe mu Rwanda bagasusurutsa abatuye Umujyi w’ubukerarugendo wa Musanze.
Iri murikagurisha kandi ryitabiriwe n'umuhanga mirimo w'ubatse izina ku isi yose Dr Sina Gerard,aho arikwakira abaturage benshi abagezaho ibinyobwa bye ,n'ibiribwa ,akabafite na basusurutsa abitabiriye iyi MINI EXPO ,aho yazanye umushyushyarugamba ukomeye cyane muri kigihugu.
Yanditswe na Nkurunza Bonaventure







