Biteye agahinda! Burera: Umukobwa yishe nyina amuteye icyuma mu mutima, ubuyobozi bushinjwa kurangara
Biteye agahinda! Burera: Umukobwa yishe nyina amuteye icyuma mu mutima, ubuyobozi bushinjwa kurangara
Umukobwa witwa Uwimana Claudine w’imyaka 23 wo mu Kagali ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo, yishe nyina, Mutuyimana Christine w’imyaka 53, amuteye icyuma mu mutima. Abaturanyi bashinja inzego z’ibanze kurangara no kudakumira icyaha kitaraba.
Abaturanyi bavuga ko ibi byabaye nyuma y’amakimbirane yari akunze kuba hagati y’uyu mukobwa na nyina, aho Uwimana Claudine yahoraga amukubita, ndetse akaba yaraheruka no kumukuramo amenyo yoyose.
Ubwo yamuteraga icyuma, umwana w’imyaka ine wa Uwimana, yagerageje gutabariza nyirakuru ariko biranga biba iby’ubusa.
Mu ijwi rye, uyu mwana yagiraga ati “Uri kwica Kaka, uri kwica Kaka…” ariko Uwimana yakomeje gusongeza icyuma kugeza aho kivunikiye mu mutima.
Gusa ijwi ry’uyu mwana niryo ryatumye abaturanyi baza gutabara, bageze mu nzu kuri nyakwigendera asa n’uguye mu maboko yabo.
Abaturage bashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurangara no kudakumira icyaha kitaraba, kuko uyu mukobwa yari akunze kurwanya nyina, ku buryo hari n’abaturanyi babakijije bagifite ibikomere.
Nsengimana Aloys, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, yemeje aya makuru, avuga ko Uwimana Claudine yamaze gutabwa muri yombi.
Nimugihe yagiye gufunganwa n’uwo mwana w’imyaka ine yari yarabyariye iwabo. Abaturanyi n’umuryango wabo basaba ko mu bushishozi bw’ubutabera bwazamureka akaza kurererwa mu muryango.





