Amerika: Urubuga rwa TikTok rugiye gucibwa burundu
Amerika: Urubuga rwa TikTok rugiye gucibwa burundu
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 13 Werurwe 2024 yatoye umushinga w’itegeko ryambura urubuga nkoranyambaga TikTok uburenganzira bwo gutungwa n’ikigo ByteDance cyo mu Bushinwa.
Depite Mike Gallagher wateguye uyu mushinga, yasobanuye ko ikigamijwe ari ugukuraho imbogamizi ku mutekano wa Amerika ziterwa no kuba TikTok igenzurwa na ByteDance; ikigo ahamya ko gikoreshwa na Leta y’u Bushinwa.
Mu cyumweru gishize, Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingufu n’ubucuruzi, batoye uyu mushinga bose uko ari 50, bagaragaza ko bifuza ko n’Inteko Rusange yawushyigikira, ukazahinduka itegeko byihuse.
Nyuma y’itora ryabereye muri iyi komisiyo, Depite Frank Pallone yasobanuye ko mu gihe wagirwa itegeko, bizatabuza Abanyamerika gukoresha TikTok, icyakoze ibyago byo kugenzurwa bizavaho.
Yagize ati “Iri tegeko rizatuma habaho gutandukana na TikTok kandi Abanyamerika bazakomeza gukoresha uru rubuga n’izindi, nta mpungenge zo kuba bakoreshwa cyangwa bakagenzurwa n’abo duhanganye.”
Biteganyijwe ko mu gihe uyu mushinga uzaba wahindutse itegeko, ByteDance izasabwa kugurisha TikTok mu gihe kitarenze amezi atandatu, bitaba ibyo uru rubuga nkoranyambaga rugahagarikwa muri Amerika.
ByteDance igaragaza ko nubwo aba badepite bavuga ko TikTok itazahagarikwa, icyo uyu mushinga ugamije ari ukuyihagarika.
Iti “Uyu mushinga ufite ingaruka yo guhagarika TikTok muri Amerika. Leta iri kugerageza kwambura Abanyamerika miliyoni 170 uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kwisanzura mu bitekerezo.”
Iki kigo cyasobanuye ko uyu mushinga nuhinduka itegeko, kizabanza gusaba Leta y’u Bushinwa uburenganzira bwo gutandukana na TikTok, gusa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo yagaragaje ko itazabyemera.
Nyuma y’itora ry’Inteko Rusange y’Abadepite, hategerejwe irizakorwa na Sena. Na yo nitora uyu mushinga, Perezida wa Amerika, Joe Biden azashyiraho umukono, kuva ubwo uhinduke itegeko.







