Amerika yashimangiye uruhare rwa Iran mu rupfu rw’abasirikare bayo batatu

Feb 2, 2024 - 06:41
 0
Amerika yashimangiye uruhare rwa Iran mu rupfu rw’abasirikare bayo batatu

Amerika yashimangiye uruhare rwa Iran mu rupfu rw’abasirikare bayo batatu

Feb 2, 2024 - 06:41

Amerika yatangaje ko nyuma y’isesengura ku bisigazwa by’igisasu cyatewe ku birindiro by’iki bihugu biherereye ku mupaka uhuza Amajyaruguru y’Uburasirazuba ya Jordanie na Syria, kigahitana abasirikare batatu bayo n’abandi benshi bagakomereka, byemejwe ko gifitanye isano na Iran.

Iki gihugu cyatangaje ko drone yakoreshejwe mu gutera iki gisasu, byagaragaye ko yakorewe muri Iran.

Ku rundi ruhande ibinyamakuru binyuranye birimo CBS na NBC, byatangaje ko nyuma y’aya makuru, abo mu nzego z’umutekano muri Amerika, bahishuye ko iki gihugu kigiye kugaba ibitero ku mutwe witaje intwaro uterwa inkunga na Iran, ukorera mu bihugu bya Iraq na Syria.

Ni nyuma y’uko ibiro bya perezida wa Amerika, biheruka kwemeza ko iki gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wo muri Iraq, Islamic Resistance.

Perezida wa Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi Iran, ifite aho ihuriye n’urupfu rw’abasirikare ba Amerika, kuko ariyo iha Umutwe wa Islamic Resistance, intwaro, imyitozo, n’ubundi bufasha.

Amakuru ahari avuga ko Amerika, ishobora kugaba ibitero mu minsi iri imbere ku birindiro by’Umutwe wa Islamic Resistance, muri Iraq na Syria, bishobora kumara iminsi cyangwa ibyumweru.

Ambasaderi wa Iran mu Muryango w’Abibumbye, Amir Saeid Iravani, yatangaje ko Iran, yiteguye kuba yasubiza igitero icyo aricyo cyose Amerika yayigabaho yitwaje impamvu iyo ari yo yose.

Amerika yatangaje ko drone yifashishijwe mu gutera igisasu cyhitanye abasirikare bayo batatu, ikorerwa muri Iran
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268