Amerika yateruye ibisasu biremereye byakasamutwe irasa ku bikorwa 85 bya Irani muri Syria mu rwego rwo kwihimura

Feb 3, 2024 - 04:39
 0
Amerika yateruye ibisasu biremereye byakasamutwe irasa ku bikorwa 85 bya Irani muri Syria mu rwego rwo kwihimura

Amerika yateruye ibisasu biremereye byakasamutwe irasa ku bikorwa 85 bya Irani muri Syria mu rwego rwo kwihimura

Feb 3, 2024 - 04:39

USA zarashe ku bikorwa 85 bya Iran biri muri Syria na Irak mu rwego rwo kwihimura nyuma y’ibitero bya drones byagabwe ku cyumweru ku birindiro by’ingabo za USA bikica abasirikare bazo batatu.

Perezida Biden ati ’Ibikorwa byo kubasubiza byatangiye uyu munsi. Bizakomeza ku minsi n’ahantu twihitiyemo.’

Ibi bibaye nyuma y’igitero cy’indege itagira umupilote (drone) cyahitanye abasirikare ba Amerika batatu muri Yorodaniya, hafi y’umupaka wa Syria, hari ku Cyumweru.

Amerika yashinje umutwe w’abarwanyi ufashwa na Irani ko ari wo wakoze iki gitero.

Uyu mutwe, Islamic Resistance wo muri Irak, uzwi ko uhurikiyemo imitwe myinshi y’abarwanyi yahawe intwaro, amafaranga n’inyigisho n’ishami ry’igisirikare cya Irani, Revolutionary Guards. Ni wo washinjwe iki gitero cyo ku cyumweru.

Hagati aho, Irani yahakanye ko nta ruhare ifite muri iki gitero cyakomerekeje izindi ngabo za Amerika 41, ku kigo cya gisirikare kizwi nka Tower 22.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko iperereza rya Amerika ryemeza ko drone yakoreshejwe muri iki gitero yakozwe na Irani – kandi ko isa n’amadrone Irani iiha Uburusiya mu ntambara yabwo muri Ukraine.

Perezida Joe Biden amaze igihe ashyirwaho igitsure n’abadepite b’Abarepubulikani, harimo n’abanga urunuka Irani, bamusabaga kurasa ibice bimwe bimwe ku butaka bwa Irani.

Ariko, nubwo Amerika yakomeza kwiyemeza kenshi gusubiza iki gitero cya drone, Biden n’abandi bategetsi bo mu gice gishinzwe ingabo bavuga ko Amerika itarimo gushaka intambara yeruye na Irani cyangwa icyatuma ibintu bizamba mu karere.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268