APR FC yashyize umucyo ku kugura Ombarenga Fitina | menya byinshi byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakru

Jun 16, 2025 - 12:08
 0
APR FC yashyize umucyo ku kugura Ombarenga Fitina | menya byinshi byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakru

APR FC yashyize umucyo ku kugura Ombarenga Fitina | menya byinshi byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakru

Jun 16, 2025 - 12:08

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ikipe ya APR FC yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi busobanura ibijyanye n’abakinnyi bazongerwamo muri iyi meshyi.

Iki kiganiro cyarimo Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, wanasubije bimwe mu bibazo byibazwa n’abakunzi ba APR FC.

Uyu muyobozi yasubije ikibazo cy’abakinnyi iyi kipe isigaje kongeramo nyuma y’abakinnyi b’abanyarwanda bavuzwe, atangaza ko basigaje abakinnyi 2 gusa bakomoka hanze y’u Rwanda harimo rutahizamu ndetse n’umukinnyi ukina nka nimero 10.

Chairman wa APR FC yashyize umucyo kandi ku kugura Ombarenga Fitina wavuzwe cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yemeza ko bari mu biganiro ariko batarumvikana.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru byari biteganyijwe ko baramurikiramo ikirango gishya ndetse byanakozwe. Iki kirango ubona ko habayemo amavugurura ku cyo bari basanzwe bakoresha.

Umunya-Morocco, Abderrahim Taleb aravugwa mu kuba uriwe mutoza mushya w’ikipea ya APR FC.

Abderrahim Taleb yavutse tariki ya 10 Nzeri mu 1963 avukira Casablanca muri Morocco. Uyu mugabo yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru gusa muri 2007 atangira ibijyanye no kuba umutoza ahereye mu ikipe ya Moghreb Tetouan.

Nyuma yatoje andi makipe12 arimo Waydad Casablanca, RSB Berkane na Far Rabat. Kuri ubu atoza Difaa Hassani El Jadidi isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya kabari muro Morocco.

Nubwo Taifa yatangaje ko uyu ariwe mutoza mushya wa APR FC ariko mu kiganiro n’itangazamakuru,Chairman wa APR FC,Brig Gen Deo Rusanganwa abajijwe ku bijyanye n’umutoza mushya yavuze ko hari uwo bumvikanye ariko  ko azamenyekana namara gusinya.

Abderrahim Taleb avuzwe mu kuba umutoza wa APR FC nyuma y’uko byari byavuzwe ko Miguel Angel Gamondi ukomoka muri Argentine ariwe wumvikanye nayo.

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru avuga ko Abderrahim Taleb ari umutoza mushya w’iyi kipe, ahubwo Chairman yemeza ko hari uwo bamaze kumvikana ariko kumutangaza bizaba nyuma namara gusinya.

Yagize ati “ Nababwiye ko twarangije kumvikana ariko ntarasinya. Namara gusinye nibwo wemera ko birangiye. Ubwo se muvuze ntagere aha, nanjye naba mvuze ibihuha kandi ari njye ubirimo.”

Amakuru ahari kugeza ubu ikipe ya APR FC nta wundi mukinnyi izasohora ndetse byemejwe n’umuyobozi mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko ntawo bazagurisha.

IKI NICYO KIRANGO (Logo) GISHYA CYA APR FC

Umunya-Morocco, Abderrahim Taleb Umutoza mushya w’ikipea ya APR FC.

Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Fitina Ombolenga wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yasubiye muri APR FC.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com