Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR - Inkotanyi
Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR - Inkotanyi
Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR - Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu miterere n’imiyoborere y’uyu muryango.
Abanyamuryango bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR - Inkotanyi, bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.
Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri.
Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Bazivamo yasimbuye kuri uyu mwanya Gasamagera Wellars.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





