Bigiye guhindura isura: Umuhanzi Kevin Kade azaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika

Feb 19, 2026 - 13:21
 2
Bigiye guhindura isura: Umuhanzi Kevin Kade azaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika

Bigiye guhindura isura: Umuhanzi Kevin Kade azaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika

Feb 19, 2026 - 13:21

Umuhanzi Kevin Kade yatangajwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festivals aho agiye guhurira n'abakunzi be bwa mbere mu mateka yabyo.

Kevin Kade yemejwe nk'umwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu mu bitaramo bizenguruka igihugu nyuma yo kwikura mubyo umwaka ushize wa 2025 ubwo yitabiraga Igitaramo cya Rwanda Convention USA cyari cyabereye muri leta zunze ubumwe za amerika aho hari mu kwezi kwa karindwi k'uwo mwaka hari mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31.

Icyo gihe Kevin kade yikura muri MTN Iwacu Muzika Festivals yasimbuwe na Bull Dogg nawe ufite abakunzi benshi cyane abakunda injyana ye yo kurapa.

Kuri iyi Nshuro ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Bizagera mu turere turindwi tw'igihugu nk'uko byahishuwe na Kompanyi ya East African Promoters ari utu dukurikira;Huye,Ngoma,Nyagatare,Karongi,Muhanga,Musanze na Rubavu aho ibi bitaramo nizaba biri kuba ku nshuro ya karindwi yabyo.

MTN ikomeje gushyigikira ibikorwa by'imyidagaduro binyuze mu gutera inkunga ibikorwa by'abahanzi birimo n'ibitaramo aho abahanzi bagenda bataramana nayo mu bice byigihugu binjirizamo agatubutse ndetse nabo ubwabo bakoroherwa no guhura n'abakunzi babo.

Nubwo Kevin kade yamaze kwemezwa mu bahanzi bazataramira mu turere tw'igihugu muri MTN Iwacu muzika Festival haracyari abandi benshi batarashyirwa ahagaragara bagera kuri batandatu bashobora kuba bongerwa bitewe n'agace bataramiyemo dore ko hari izindi mpano zikunda kongerwamo.