Umuhanzi ugezweho muri Nigeria Banky W arigushima Imana nyuma yo gukira Cancer
Umuhanzi ugezweho muri Nigeria Banky W arigushima Imana nyuma yo gukira Cancer
Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Banky W yatangaje ko nyuma yo kubagwa ku nshuro ya kane kuri ubu yamaze kugira icyizere cyo gukira ‘cancer’ yari amaranye imyaka irindwi ahanganye nayo.
Uyu mugabo yashimiye Imana, abapasiteri, umugore we Adesua Etomi, abaganga n’abandi bamubaye hafi muri ibyo bihe bikomeye yamazemo igihe kinini ahanganye nabyo; avuga yafashijwe no kwizerera mu Mana nayo ntiyamutenguha ikaba imufashije akabagwa ku nshuro ya nyuma ndetse akabasha gukira cancer.



