Pasiteri yatawe muri yombi kukabi na keza azira kunyereza abayoboke hafi miliyoni y'Idorali
Pasiteri yatawe muri yombi kukabi na keza azira kunyereza abayoboke hafi miliyoni y'Idorali
Theo O Ebonyi: Pasiteri wo muri Nijeriya yatawe muri yombi azira kunyereza abayoboke hafi miliyoni y'Idorali.
Pasiteri wo muri Nijeriya yatawe muri yombi azira ibirego byubushukanyi ku bantu akabariganya amafaranga yabo.
Theo O Ebonyi uzwi cyane muri leta ya Benue, arashinjwa kwambura abayoboke be ndetse n’abandi agera muri miliyari zirenga 1.3 ($ 930.000; 740.000). Yarafunzwe arekurwa by’agateganyo umwaka ushize, ariko ubu ibi bimaze gushyirwa ahagaragara ko yongeye gufungwa, nk’uko umuvugizi w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa abitangaza. Bwana Ebonyi yavuze ko aya amakuru ari “amahimbano” yakwirakwijwe n’abanditsi. Ntabwo yagize icyo atangaza ku byo aregwa.
Komisiyo ishinzwe ibyaha by’ubukungu n’imari muri Nijeriya (EFCC) ivuga ko Bwana Ebonyi yasabye abahohotewe kwishyura amadorari 1300 buri wese kugira ngo abone inkunga ingana na miliyari 20 z’amadorali yatanzwe na Ford Foundation ikorera muri Amerika. Ivuga ariko ko fondasiyo itatanze inkunga nk’iyi.
Iki ikigo cyagize kiti: “Iperereza ryakozwe na EFCC ryerekanye ko Fondasiyo ya Ford idafitenye gahunda, inkunga, umubano cyangwa ubucuruzi na Ebonyi”. “Fondasiyo yamwamaganye ku buryo bugaragara ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta bashimangira ko nta sano bifitanye na bo.”
EFCC ivuga kandi ko Bwana Ebonyi uyobora urusengero mpuzamahanga rwa Faith on the Rock Ministry, yakoresheje amafaranga y’uburiganya mu kugura imitungo ahantu 5. EFCC ivuga ko agiye kuregwa mu rukiko nyuma y’iperereza ryakozwe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ibyo aregwa. Mu mashusho ya videwo Me Ebonyi yashyize ku rubuga rwa Facebook mu gihe kimwe naya EFCC yatangaje ko yatawe muri yombi kuri X, yavuze ko amakuru y’ifungwa rye yakozwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagerageza gukoresha izina rye mu gushaka amafaranga, avuga ko ibyo ari ibihuha kandi ko ari ibinyoma atari urukuri “. Ariko umuvugizi wa EFCC, Dele Oyewale, yatangarije ikinyamakuru Punch ko Bwana Ebonyi wari waratanze ingwate yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kurekurwa umwaka ushize. Mu magambo ye, umuvugizi yagize ati: “Yatawe muri yombi igihe kirekire, ariko kubera iperereza dukomeje gukora, ntacyo dutangaza”.





