Tanzania: Uburanga bwa Miss Muheto bwatumye umuhanzi Rayvanny acira inkonda

May 8, 2024 - 01:14
 0
Tanzania: Uburanga bwa Miss Muheto bwatumye umuhanzi Rayvanny acira inkonda

Tanzania: Uburanga bwa Miss Muheto bwatumye umuhanzi Rayvanny acira inkonda

May 8, 2024 - 01:14

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Raymond Shaban wamamaye nka Rayvanny yashituwe n’ubwiza bwa Miss Muheto Divine.

Rayvanny aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na mugenzi we wo muri Angola Gerilson Insrael.

Mu rwego rwo kwamamaza iyo ndirimbo, Rayvanny yagiye ayitura abakobwa batandukanye buje uburanga bo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Mu Rwanda yahisemo Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022. Rayvanny yifashishije amajwi y’iyi ndirimbo ye nshya ndetse n’amafoto ya Muheto atandukanye, yagaragaje ko yashituwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rayvanny yanditse ati: “Umwamikazi ufite ubwiza budasanzwe wo mu Rwanda, agaragara neza cyane.’’

Muheto Divine ni we Nyampinga w’u Rwanda uherutse gutorwa mbere y’uko iri rushanwa rihagarikwa kubera ibibazo bimwe na bimwe byagiye birigararagaramo. 

Kanda hano urebe video  

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06