Brazil: Imvura ikomeye yahitanye nibura abantu 56 abandi barabura, isi iri kwibasirwa n'ibiza bikomeye

May 5, 2024 - 01:36
 0
Brazil: Imvura ikomeye yahitanye nibura abantu 56 abandi barabura, isi iri kwibasirwa n'ibiza bikomeye

Brazil: Imvura ikomeye yahitanye nibura abantu 56 abandi barabura, isi iri kwibasirwa n'ibiza bikomeye

May 5, 2024 - 01:36

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, imvura nyinshi yaguye muri Leta ya Rio Grande do Sul iri mu majyepfo ya Brazil, yahitanye byibuze abantu 56, mu gihe abandi benshi batarabarwa.

Ikigo gishinzwe umutekano w’abaturage cya Rio Grande do Sul cyatangaje ko abantu 74 bataraboneka kandi abarenga 69.000 bakaba baravuye mu byabo kubera inkubi y’umuyaga mu minsi yashize yibasiye hafi bibiri bya gatatu by’imijyi 497 yo muri Leta, ihana imbibi na Uruguay na Argentine.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwavuze ko ubu burimo gukora iperereza ngo bumenye niba urupfu rw’abandi bantu barindwi bapfuye rufitanye isano n’umuyaga, nyuma yo gutangaza ko hapfuye abantu barenga 55.

Imyuzure yashenye imihanda n’ibiraro mu turere twinshi twa leta nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga. Umuyaga wanateje inkangu no gusenyuka kw’igice cy’urugomero ruto rw’amashanyarazi.

Ubuyobozi bwavuze ko urugomero rwa kabiri mu Mujyi wa Bento Goncalves narwo rufite ibyago byo gusenyuka.

I Porto Alegre, umurwa mukuru wa Rio Grande do Sul, amazi y’Ikiyaga cya Guaiba yarenze inkombe, yuzura mu mihanda.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Porto Alegre cyo cyahagaritse ingendo zose mu gihe kitazwi.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501