MINECOFIN yatangaje ko Ingengo y’imari ya 2024/2025 iziyongeraho 11.2% ugereranyije na 2023/2024
MINECOFIN yatangaje ko Ingengo y’imari ya 2024/2025 iziyongeraho 11.2% ugereranyije na 2023/2024
Inama ihuriweho n’Imitwe yombi y’inteko kuri uyu Mbere yagejejweho na Minisitiri w’imari, Dr Uzziel Ndagijimana, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2024/2025-2026/2027.
Minisitiri Ndagijimana yagaragwje ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,268.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (azagera kuri Miliyari 3,421.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 725.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 12.7% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 1,318.1 z’amafaranga y’u Rwanda na 23.2% by’ingengo y’imari yose.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 3,414.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 60% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2024/25. Ikaba ari intambwe ishimishije mu kwihaza ku ingengo y’imari.
Amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2024/2025 azagera kuri Miliyari 5,690.1 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na Miliyari 5,115.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2023/2024.





