Kayonza: Imyitwarire y'abitwa Abadakatahasi ikomeje guhangayikisha benshi

Aug 3, 2025 - 13:41
 0
Kayonza: Imyitwarire y'abitwa Abadakatahasi ikomeje guhangayikisha benshi

Kayonza: Imyitwarire y'abitwa Abadakatahasi ikomeje guhangayikisha benshi

Aug 3, 2025 - 13:41

Mu karere ka kayonza hari idini ryitwa Abadakatahasi ryiyomoye ku badive ariko imyitwarire n'imyemerere yabo ikomeje kugenda inengwa na benshi.

Abadakatahasi ni abaturage bo murenge wa kabare ka kayonza ngo ni aba abakirisitu biyomoye ku idini ry'abadive bumunsi wa karindwi ariko ngo imyemerere yabo ikomeje kuvugisha benshi kuko ngo ntisanzwe. 

Aba baturage ngo imyemerere yabo ikomeje kuvugisha benshi kuko ngo ntibemerera kuba barya ibiryo bigeretse. Dore ko bavugako ngo iyo utetse ibishyimbo ukagerekaho imyumbati ngo biba byasambanye bityo rero ngo ntibashobora kubirya kuko ngo biba byakoze icyaha. 

Abadakatahasi ntibubahiriza gahunda za leta nko kwivuza, kwiga,gutanga Mituelle ndetse nizindi nyinshi aba baturage kandi bavugako iyo umugore ashakanye n'umugabo badahuje imyemerere badashobora kurara mu buriri bumwe kuko ngo yaba akoze icyaha. 

Iri ni idini ryiyomoye ku badive ubundi bihimbira imyemerere yabo . Irimo kutarya imvange, kutararana n'abagabo babo badahuje imyemerere ntibanywa amata kuko ngo aba yaranduye. 

Iyi myitwarire y'abadakatahasi ikomeje guhayikisha benshi cyane cyane abaturanye nabo.  Ubuyobozi bw'umurenge wa kabare bavugako habarurwa ingo 28 zifite iyi myemerere ituma batubahiriza gahundaza leta.

Bwana Kagabo jean paul ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa kababare yavuze ko bari kugerageza kuganiriza abo baturage kugirango barebe ko bahindura imitekerereze 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089