Bruce Melodie yatangaje impamvu zigera kuri 5 zidasanzwe avugako atazongera gutanga ibiganiro kuri YouTube Channel

Mar 24, 2024 - 02:04
 0
Bruce Melodie yatangaje impamvu zigera kuri 5 zidasanzwe avugako atazongera gutanga ibiganiro kuri YouTube Channel

Bruce Melodie yatangaje impamvu zigera kuri 5 zidasanzwe avugako atazongera gutanga ibiganiro kuri YouTube Channel

Mar 24, 2024 - 02:04

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yasobanuye ibyerekeranye n’ingingo imaze iminsi igarukwaho y'uko yavuze ko atazongera kujya cyane mu itangazamakuru, agaragaza ko ari irishingiye kuri YouTube anasobanura imvano.

Mu minsi ishize ubwo Bruce Melodie yajyaga gufata rutema ikirere agana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kuwa 15 Werurwe 2024, yumvikanye agira ati: ”Abantu mwajyaga mureba ibiganiro nkora nabikundaga cyane kubana namwe mu bantu bagiye batandukanye ariko guhera uyu munsi tugiye kuzajya tubana 1:55.”

Aya makuru yakiriwe mu buryo butandukanye benshi bemeza ko uyu muhanzi asezeye ibyo kwitabira ibiganiro byo mu itangazamakuru hibazwa uhomba ari nde.

Bruce Melodie yikije kuri iyi ngingo avuga ko agiye kujya akorana cyane na televiziyo, radiyo n’ibinyamakuru byandika, bikaba gacye kumubona mu kiganiro kuri YouTube.

Atanga impamvu zigera kuri eshanu zituma atazongera kugaragara mu biganiro bya Youtube cyane ati: ”Ntabwo nzasubira kuri YouTube Media zacu kenshi.”

Yongeraho ati: ”Birashoboka ko rimwe na rimwe najya njyaho ariko ntabwo nzongera kuba ndiho kenshi.”

Yinjira mu mpamvu z’izi mpinduka ati: ”Kubera ko umwanya watangiye kuba mucye, icya kabiri gukora YouTube Channel ni ubuntu, icya gatatu numva naratanze umusanzu wanjye ushoboka ku ba YouTubers bose.”

Akomeza agira ati: ”Icya Kane ni uko n’ubu ibi ndikuvuga muzabikoramo inkuru simbimye umugati rwose. Nabonaga kandi bizanteranya n’abantu kubera ko namwe ubwanyu muba mwifitaniye amatiku yanyu.”

Kuri iyi ngingo yo kuba hari abahoraga bamubaza kuki twe utaza, yavuze ko uburyo bwashyizweho bwa 1:55AM bworoshye kandi buzajya buha amahirwe abantu bose bakamenya ibimwerekeyeho.

Kuri iyi ngingo Coach Gael yavuze ko amashusho bazajya bashyira hanze byemewe kuyakoresha kuko batazajya barega uwayakoresheje kuri YouTube ye.

Bruce Melodie yavuze ko ari gacye azongera kujya atanga ibiganiro kuri za YouTube kuko ubundi yabyinjiyemo ashyikira benshi mu nshuti ze bazitangizaga kandi byari no muri COVID-19 nta bundi buryo buhari.

Yavuze ko azakomeza gukorana n'abazifite mu bundi buryo kandi abashimira uburyo badahwema kumushyigikira n'uburyo bahanga udushya buri munsi turimo no gusesengura amakuru.

Yavuze ko agiye kwibanda ku gukorana na televiziyo, radiyo n'ibinyamakuru byandika.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06