Bugesera: Umusore yasanzwe mu Nzu yapfuye bicyekwa ko yishwe n'inzara
Bugesera: Umusore yasanzwe mu Nzu yapfuye bicyekwa ko yishwe n'inzara
Mu karere ka Bugesera umusore wibanaga yasanzwe mu nzu yibanagamo wenyine yitabye Imana bacyetseko yishwe n'inzara
Mu karere ka Bugesera humvikanye inkuru y'akababaro y'urupfu rw'umusore witwa Baributsa Augiste wasanzwe mu nzu yibanagamo wenyine yapfuye aho bicyekwa ko mu byamuhitanye harimo n'inzara.
Uyu musore wibanaga mu nzu wenyine yabaga mu mudugudu wa kagasa I mu kagari ka Ramiro umurenge wa Gashora uyu musore yari asanzwe akora akazi k'ikiyede amakuru y'urupfu rw'uyu musore yamenyekanye ubwo bamwe mubo bakoranaga bajyaga kumureba ngo bajye mu kazi nkuko bisanzwe ariko ngo baje gutungurwa ubwo bageraga mu nzu yabagamo bagasanga yapfuye.
Aba basore bavuze ko bijya gutangira uyu nyakwigendera yari arwaye dore ko yarukaga amaraso ariko bagasobanura ko mubyamuhitanye harimo n'inzara cyane ko ngo bari bamaze iminsi bakora ariko badahembwa bityo bigatuma bizirika umukanda.
Baboneyeho kandi no kugira inama abasore bajya kwibana mu nzu za bonyine ko bakwiye gushaka abo babana kuko ngo iyo uyu musore aza kugira umuntu babanaga baba baritabaje inzego z'ubuzima.
Uyu nyakwigendera yakomokaga mu ntara yamajyepfo mu karere ka Nyamagabe akaba yari afite imyaka 24 y'amavuko.







