Burera: 12 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amatungo mu mirenge ya Gahunga na Kinoni
Burera: 12 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amatungo mu mirenge ya Gahunga na Kinoni
Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe abantu 12 bo mu mirenge ya Kinoni na Gahunga bakekwaho ururahe mu bikorwa by’ubujura bwiganjemo ubw’amatungo aho amwe mu yibwaga yafashwe agasubizwa ba nyirayo.
Ni mu bikorwa byakozwe mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by’iminsi mikuru aho bamwe mu baturage bagaragazaga ko bafite ikibazo cy’abajura babibira amatungo ndetse amwe muriyo yaragarujwe.
Munyarugerero Faustin utuye mu mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba yibwe inka ariko nyuma yagarujwe n’inzego z’umutekano ifatiwe mu Karere ka Musanze, mu murenge wa Gacaca, arayisubizwa.
Yagize ati “Narabyutse ngiye kureba inka yanjye sanga bayitwaye ariko ubuyobozi bwaje kuyingaruriza ndetse bambwira ko n’abo bayifatanwe babatwaye kuri Polisi.”
Uwitwa Ukwitegetse Esperence utuye mu mudugudu wa Kivugizi, akagali ka Ntaruka nawe ashima inzego z’umutekano zamugarurije inka yari yibwe ikaza gufatirwa mu murenge wa Cyuve, ati “Nyuma yo kwibwa inka yanjye namenyesheje ubuyobozi, nabo bihutiye kuyishaka birangibonetse kandi narayisubije. Ndashimira ubuyobozi bwumvise ikibazo nari nagize zikamfasha kugikemura.”
Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura kandi igasaba abatuye aho bigaragara kwihutira gutanga amakuru kugira ngo bikumirwe ndetse n’ababigiramo uruhare bafatwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yijeje abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira buri wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura. Ashimangira ko ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibikorwa bibi ndetse ubwo bufatanye bukaba burimo gutanga umusaruro.
Ati:“K’ubufatanye n’abaturage twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo ndetse hari n’ayagarujwe ashyikirizwa banyirayo. Ubu abafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi, ubundi babibazwe.”
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu byaha kubireka mbere y’uko bafatwa ndetse igaha n’amahirwe y’abagaragaza ubushake bwo kuzibukira ingeso mbi kugira ngo bahindukemo abaturage beza bafite icyo bamariye igihugu. Mu gihe abaturage basabwa kwirinda kwihererana ibishobora guhungabanya umutekano bigaragara aho batuye, bakihutira kubitangaho amakuru kugira ngo bikumirwe mbere y’uko bivamo ibyaha.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





