Byagenze bite ngo Visi Mayor wa Nyamagabe na Gitifu wa Musebeya bafungwe?

Jul 30, 2026 - 13:51
 1
Byagenze bite ngo Visi Mayor wa Nyamagabe na Gitifu wa Musebeya bafungwe?

Byagenze bite ngo Visi Mayor wa Nyamagabe na Gitifu wa Musebeya bafungwe?

Jul 30, 2026 - 13:51

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwasobanuye iby’itabwa muri yombi ry’abayobozi bo mu karere ka Nyamagabe, barimo Visi Mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya.

RIB ivuga ko ku itariki ya 24 na 29 Nyakanga 2026, yafunze abayobozi babiri, UWAMALIYA Agnes Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe tariki 29 Nyakanga 2026, aho akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.

NKURIKIYIMANA Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, we yafunzwe tariki 24 Nyakanga 2026 we akekwaho ibyaha bine.

Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina,

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,

Gufata icyemezo gishingiye ku rwango,

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RIB ivuga ko bafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byakorewe umukozi w’akagari ka Rusekera, mu Murenge wa Musebeya, bigahishirwa aho kugira ngo bimenyekanishwe kugira ngo bikurikiranwe.

Bariya bombi bafungiye kuri Station ya RIB ya Gasaka, mu karere ka Nyamagabe mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo izoherezwe mu Bushinjacyaha nk’uko RIB ibivuga.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure