Byakomeye kumugabane w'U Burayi: U Burayi buri kwicuza ibihano by’ubukungu bwafatiye u Burusiya
Byakomeye kumugabane w'U Burayi: U Burayi buri kwicuza ibihano by’ubukungu bwafatiye u Burusiya
Nyuma y’iminsi mike cyane u Burusiya butangije intambara muri Ukraine, ibigo by’abikorera bigera mu 1400 byahise bivana ibikorwa byabyo mu Burusiya.
Kuva kuri Apple na Mercedes Benz, Coca Cola na Pepsi, u Burusiya bwabuze ibigo mpuzamahanga bisanzwe bikora ibikoresho bigezweho ku rwego rw’Isi, ndetse icyizere cy’uko ibyo bigo bizagaruka cyari gike cyane.
Abahanga mu bukungu bateganyaga ko ubukungu bw’u Burusiya buzagwa ku kigero cya 8.5%, icyakora mu buryo bwatunguranye, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyaje gutangaza ko mu 2022, ubukungu bw’u Burusiya bwagabanutse ku kigero cya 2.1% gusa.
Kuri ubu ibintu byose bisa nk’ibyasubiye mu buryo, kuko n’ibitumizwa mu mahanga byari byaragabanutseho kimwe cya kabiri mu mezi ane yakurikiye intambara, kuri ubu byasubiye ku kigero byariho mbere y’intambara, nk’uko ubushakashatsi bwa Al Jazeera bubyerekana.
Imwe mu mpamvu zikomeye zatumye u Burusiya bwihagararaho, ni uburyo icyo gihugu cyashyizeho, bufasha abacuruzi gutumizwa ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga, niyo bataba babikuye kuri ba nyiribicuruzwa babikoze, ibizwi nka ‘Parallel Imports.’
Indi mpamvu ikomeye ishingiye ku bukungu bw’u Burusiya busanzwe bwihagazeho ahanini kubera umutungo kamere icyo gihugu cyohereza mu mahanga. Kuva kuri gaz n’ibikomoka kuri peteroli, kugera ku mabuye y’agaciro y’ubwoko hafi ya bwose, u Burusiya ni igihugu gifite amahirwe yo kugira umutungo kamere uhagije, wagurishijwe mu bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde n’ibindi byinshi bityo u Burusiya bukomeza kubona amadevize bukeneye.
Hagati aho, intambara muri Ukraine irakomeje, ari nako bimwe mu bihugu by’u Burayi byatangiye gusaba ko ibihano byafatiwe u Burusiya byakurwaho kuko nta musaruro biri gutanga, ahubwo bikaba biri kugira ingaruka ku Burayi kuko butakibona gas na petrol bihendutse by’u Burusiya, ibyagize ingaruka ku nganda zabo.





