Cardinal Antoine Kambanda ntiyemeranywa n'abamerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro

Aug 9, 2025 - 13:53
 0
Cardinal Antoine Kambanda ntiyemeranywa n'abamerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro

Cardinal Antoine Kambanda ntiyemeranywa n'abamerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro

Aug 9, 2025 - 13:53

Antoine cardinal kambanda yatangarije Ihuriro ry’Umuryango ku rwego rw’igihugu riri kubera muri diyoseze gatolika ya Nyundo ko atemera ibyo kuboneza urubyaro kw'abana bafite imyaka 15.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda mu butumwa yatangiye mu Ihuriro ry’Umuryango ku rwego rw’igihugu riri kubera muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo guhera taliki 7 Kanama 2025, yagaragaje ko atemeranya n’abashyigikiye ko umwana w’imyaka 15 yemererwa kuboneza urubyaro kuko byaba ari ukubaha urwaho rwo kwishora mu busambanyi kandi ko ibyo bizatuma atakaza inshingano zo kurera mu gihe yazaba ari umubyeyi.

Ibi kandi yabikomojeho ashingiye ku kuba Tariki ya 4 Kanama, inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite watoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo yerekeye ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Kuboneza urubyaro babyeyi, barezi, ni uguha urwaho ubusambanyi. Mutekereze wa mwana watangiye kuboneza urubyaro ku myaka 15, akagera ku gushaka amaze gukuramo inda nka zingahe? Uwo azaba umubyeyi koko? Azagira urugo, atekane nk’uko bikwiye nka wa mwana warezwe neza, agakura yiyubaha, yubaha ubuzima?” Cardinal Kambanda yasobanuye ko umuryango ari cyo gicumbi cy’ubuzima no kuburengera, kandi ko kubyara umwana gusa bidahagije, ahubwo ko aba akwiye no kwitabwaho.