Congo: Uwatsinzwe amatora y’abadepite yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa M23/AFC ,ashimangira ko atari Abanyarwanda ari Abanye-Congo bashaka gushyira ibintu ku murongo mu gihugu cyabo
Congo: Uwatsinzwe amatora y’abadepite yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa M23/AFC ,ashimangira ko atari Abanyarwanda ari Abanye-Congo bashaka gushyira ibintu ku murongo mu gihugu cyabo
Guershom Kahebe watsinzwe amatora y’abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa M23/AFC umaze igihe urwanya Guverinoma y’iki gihugu kuko yasanze ari Abanye-Congo bashaka gushyira ibintu ku murongo mu gihugu cyabo.
Ni icyemezo Guershom Kahebe yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize binyuze mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma aha ikaze Guershom Kahebe muri uyu mutwe.
Lt Col Willy Ngoma yumvikana abaza uyu mugabo icyamusunikiye kwinjira muri M23/AFC, undi avuga ko “Navuye muri Amerika aho ntuye, numvise byinshi bivugwa kuri AFC binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nshaka kuza kwirebera n’amaso yanjye ibivugwa kuri iri huriro. Kuva nagera i Bunagana nagiye mu bice bitandukanye, mbona uburyo abaturage bizeye umutekano wabo, ndetse n’uburyo abantu ba AFC bitwara ukabona ko bafata inshingano, narabikunze cyane.”
Guershom Kahebe yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagize M232/AFC yasanze atari Abanyarwanda nk’uko benshi babivuga, ahubwo ari Abanye-Congo bifuriza ibyiza igihugu cyabo no guhagarika intambara.
Yavuze ko iyi ariyo mpamvu yahisemo kwiyinga kuri M23/AFC mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guershom Kahebe ni umwe mu biyamamaje bashaka guhagararira agace ka mu Nteko Ishinga Amategeko ariko aza gutsindwa.





