Donald Trump yahaye perezida Putin iminsi 10 yo kuba yemeye amasezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine

Jul 29, 2025 - 06:21
 0

Donald Trump yahaye perezida w’uburusiya Vladmir Putin iminsi 10 ngo abe yemeye amasezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine, aho mbere yari yatanze iminsi 50

Kuri yu wa 28 Nyakanga 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje igihe Perezida w’ u Burusiya, Vladmir Putin agomba kuba yemeye amasezerano y’amahoro ku ntambara yo muri Ukraine.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu nama yabereye ku kibuga cye cya golf cya Turnberry mu Bwongereza, aho yakiriye Minisitir w’intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze ko Putin afite iminsi 10 cyangwa 12 gusa yo gufata icyemezo, avuga ko atagikeneye gutegereza iminsi 50 yari yaravuzwe mbere.

Trump yavuze kandi ko ashobora gutangaza icyemezo nijoro cyangwa ejo, kandi ko ibihano biremereye n’imisoro yisumbuye bishobora guhita bifatwa.

Benshi bategereje niba Putin azemera amasezerano ashyira amaherezo kuri iyi ntambara igiye kumara hafi imyaka ine ahanganyemo na Ukraine.

   Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure