Donald Trump yatanze agahenge muri Iran.
Donald Trump yatanze agahenge muri Iran.
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko ahagaritse intambara igihugu cye na Isiraheli bihanganyemo na Iran.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, nibwo Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize hanze itangazo avuga ko yategetse minisiteri y'ingabo muri icyo gihugu guhagarika kurasa ku bikorwaremezo bya Iran mu gihe cy'iminsi itanu.
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwitwa Truth Social, Donald Trump yavuze ko hari ibiganiro byabayeho mu minsi 2 ishize hagati y'igihugu ayoboye na Iran byabaye byiza kuko bumvikanye guhagarika ibibazo bafitanye mu burasirazuba bwo hagati.
Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike abayobozi b'ibihugu birimo Ubushinwa,Uburusiya na Koreya ya Ruguru bamagana ibitero bya leta zunze ubumwe za Amerika ku butaka bwa Iran aho bagiye bagaragaza ko badashyigikiye ibyo igihugu cye kiri gukora aho yaburirwaga kubihagarika ndetse ko igihe cyo kwinjira muri iyi Ntambara nikigera batazatinda kumushyira hasi.
Guhagarika kurasa ku gihugu cya Iran kandi bije bikurikira amakuru yavugaga ko uyu mutegetsi yaba afite ikibazo cy'intwaro ziremereye nyamara igihugu byari bahanganye cyo kiri kuzamura intwaro zikomeye buri munsi bikaba impamvu yo kugira ubwoba ko habaho kuneshwa bityo agahitamo inzira y'ibiganiro by'amahoro mu burasirazuba bwo haati.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanyaga ubuyobozi bwa Iran bufashijwemo na Isiraheli byatizanyaga umurindi mu bitero bitandukanye bagabye mu bice bitandukanye bya Iran byanahitanye abayobozi bakuru muri Iran barimo n'umuyobozi mukuru w'ikirenga Ayatollah Al Khamenei.
Amerika Yatanze agahenge mu burasirazuba bwo hagati






