Dore amahirwe yo kubona akazi mu karere ka Kirehe hamwe na GIZ
Dore amahirwe yo kubona akazi mu karere ka Kirehe hamwe na GIZ
Mu karere kirehe hatangijwe icyiciro cya Kabiri cyo guhuza abashaka akazi nabatanga akazi hamwe na GIZ
Umuryango w’Abadage wita ku Iterambere, GIZ, ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe hatangijwe icyiciro cya kabiri cya Job fair binyuze mu mushinga Dutere Imbere, kigamije guhuza abashaka akazi n’abagatanga.
Job Fair ni urubuga ruhuza abatanga akazi n’abagashaka rugamije guteza imbere urubyiruko rw’impunzi mu nkambi n’abanyarwanda baturiye inkambi.
Ni umushinga ugamije kubakira ubushobozi urwo rubyiruko, kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Dutere Intambwe Action iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU na Minisiteri y’Ubudage y’ubukungu n’iterambere BMZ, ugashyirwa mu bikorwa na GIZ mu kongera ubumenyi bugamije impinduka.
Uyu mushinga uhura neza n’intego za EU mu Karere mu gutanga ibisubizo birambye ku mpunzi z’Abarundi ziri mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Binahuye kandi n’ingamba zu Rwanda zikomatanyije zirimo Ingamba zigamije iterambere ridaheza mu nkambi n’abazituriye, NST2 na gahunda yo gufasha impunzi kwikura mu bukene.
Inkambi ya Mahama iki gikorwa cyabereyemo kuri iyi nshuro ni yo ifite impunzi nyinshi zigera kuri 69158 zirimo Abarundi, Abanye-Congo, Sudan n’abaturutse mu bindi bihugu.
Umwe mu banyuze muri Job Fair ni umunyarwanda w’imyaka 22 ukorana n’Umuryango wa APAD muri Afurika, Saidi Samuel, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuko yamufunguriye amahirwe yo kugera ku isoko ry’umurimo.
Ati “Amahirwe yose nabonye navugaga ko yabonetse binyuze muri Job Fair, ubumenyi ndi kugenda ngira buzafasha mu gufasha abafata ibyemezo, kujya inama, mbese navuga ko bizangira umuntu utandukanye n’uwo nari ndi we nkirangiza amashuri yisumbuye.”
Yavuze ko afite inzozi zo kuba rwiyemezamirimo kuko ubumenyi bahabwa binyuze muri Job fair harimo n’uburyo bakwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo kugira ngo abe yaha n’abandi akazi.
Yerekanye ko hakwiye gushyirwaho uburyo bushya bwo gukurikirana abahawe amahugurwa na job fair mu rwego rwo kubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo kuko usanga bikiri ingorabahizi.
Umukozi mu Karere ka Kirehe, Gatsinzi, yavuze ko iyi gahunda ifasha impunzi muri gahunda zo kwikura mu bukene kuko nubwo bakorana n’impunzi ariko na bo ari abantu.
Ati “Nubwo ari impunzi ariko ni abantu bacu. Kugira ngo babone ko ari nk’abandi tugomba kubaha aya mahirwe yo kubona akazi. Nyuma yo guhabwa ayo mahirwe bashobora kujya muri ibi bigo, bashobora kujya gukora mu nganda nto, hari inganda za hano ziha akazi abavuye muri iyi nkambi ariko dufite n’abari mu nkambi bashobora gutanga akazi kandi baha akazi n’Abanyarwanda. Ibyo bisobanuye ko Abanyarwanda n’impunzi bunga ubumwe kandi bakorera hamwe mu mahoro.”
Yagaragaje ko mu nkambi hari impunzi zifite ibikorwa by’iterambere kandi bigira uruhare mu iterambere ry’akarere cyane ko usanga hari abatanga akazi haba ku mpunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi bafite ubumenyi bunyuranye.
Ati “Ntabwo ari umutwaro kuri twe nubwo ari impunzi kuko baratanga umusaruro ugaragara.”
Umukozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga mu Karere ka Kirehe, Ngarambe Bernard, yavuze ko uyu mushinga uteganya gufasha nibura abantu 500 barimo impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi ukaba uzarangira muri Kanama 2026.
Yagaragaje mu bashaka akazi bagiye bitabiriye iki gikorwa harimo ababonye akazi gahoraho, ababonye akazi kadahoraho n’ababonye imenyerezamwuga rishobora kubyara akazi.
Ni umushinga watangiye muri Gashyantare 2024 ukaba uzamara amezi 31.
Wibanda ku guteza imbere ishoramari, guhanga imirimo no kuyitanga ariko harimo igice cyo gufasha impunzi ku bijyanye n’amategeko, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukemura amakimbirane n’ibindi.





