Dore Ibihe by'ingenzi byo gukaraba

Dec 23, 2025 - 09:09
 0
Dore Ibihe by'ingenzi byo gukaraba

Dore Ibihe by'ingenzi byo gukaraba

Dec 23, 2025 - 09:09

Intoki zacu ingingo dukoresha kenshi. Tuzikoresha ibyanduye cyangwa tukazikoresha ibisukuye.

Kuba intoki zanduye ntabwo ari uko gusa umuntu aba avuye guhinga cyangwa gukora mu myanda ngo bityo umwanda uriho uboneshwe amaso.

Intoki zacu zanduzwa n’ibyo dukoraho byose, cyane cyane ibyo dukoraho bishobora kudutera indwara.

Ni byiza kwitwararariko buri gihe gukaraba cyangwa gukarabya umwana:

• Ugiye gukora ku kintu cyose cyo kurya.

• Umaze gukoresha umusarani.

• Umaze guhanagura umwana witumye.

• Ugiye gutegura amafunguro.

• Igihe uvuye gukina n’abandi bana

• Ugeze mu rugo uvuye ku ishuri.

Ni byiza gukaraba amazi meza n’isabune, kandi ugakaraba neza no hagati y’intoki.

Dore amwe mu makosa akunze kugaragara, hamwe n’inama zoroshye zagufasha kunoza isuku y’amaboko:

Kudakoresha isabune 
Gukaraba ukoresheje amazi gusa ntibivanaho mikorobe neza. Isabune ifasha gukuraho umwanda na mikorobe ku ruhu kugira ngo bicye.

Gukaraba wihuta cyane
Gukaraba mu masegonda atatu bishobora gusa nk’aho bihagije ku mwana muto, ariko ntibikorwa neza. Shishikariza abana gufata umwanya, bakoresheje indirimbo, isaha ibara amasegonda, cyangwa urutonde rwerekana ibyo bagomba gukora.

Kwibagirwa ahantu h’ingenzi
Abana akenshi bibagirwa inyuma y’amaboko, ibikumwe, cyangwa munsi y’inzara. nk'umubyeyi toza umwana gukara neza kuburyo n'imyanda y'ihishe bayoza ikavaho.

Kudahanagura amaboko
Amaboko atose akwirakwiza mikorobe kurusha ayumye. Menya neza ko umwana azi kuyahanagura neza—akoresheje igitambaro gisukuye cyangwa imashini yumisha amaboko.

Bamwe mu babyeyi ntibaha umwana isuku
Turabyumva ubuzima burahuze kandi rimwe na rimwe tuba twihuta. Ariko abana baratureba. Iyo babonye ababyeyi n’ababarera bagaragaza isuku nziza, nabo babyigana byoroshye.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com