Dore ibyo wamenya kuri Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc)

Jul 25, 2025 - 02:52
 0

Ku wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 116, yashyizeho Guverinoma nshya Irimo Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukwakira 2024.

Habimana ni umwe mu bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma ku nshuro ya mbere. Icyizere yahawe gishingiye ku bunararibonye n’ubushobozi yagaragaje mu bijyanye n’imiyoborere.

Azwi cyane mu rwego rw’iterambere ry’inzego z’ibanze. Mbere y’izi nshingano nshya, yari Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), kuva mu Ukuboza 2024 asimbuye Ladislas Ngendahimana wari kuri uyu mwanya kuva Muri Mata 2018.

Muri iyo mirimo, Habimana yagaragaje ubuhanga mu guhuza inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’imiryango mpuzamahanga.

Afite uburambe bw’imyaka irenga 18 mu miyoborere myiza, uburinganire, iterambere ry’ubukungu, n’imikoranire hagati ya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta. Yakoze no mu bigo mpuzamahanga bikomeye, nka Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC), aho yayoboraga gahunda zijyanye n’imiyoborere myiza ku rwego rw’igihugu no mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu by’amashuri, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu Iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2014. Yize kandi mu Ishuri Rikuru rya Geneva Graduate Institute, aho yakuye impamyabumenyi yihariye mu micungire y’amakimbirane n’ibibazo by’imiyoborere (Conflict and Fragility Management). Afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s Degree) mu Bumenyamuryango yakuye muri Université Libre de Kigali.

Habimana avugwaho kuba inararibonye mu buyobozi ndetse no kugira ubumenyi mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ikiswahili.

Ishyirwaho rye ribaye mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku muturage, ubufatanye bwa Leta n’izindi nzego, ndetse no guteza imbere igihugu binyuze mu gushimangira uruhare rw’inzego z’ibanze.

Habimana winjiye muri Guverinoma yitezweho ubumenyi n’ubunararibonye mu kuyifasha kugera ku ntego yihaye.

Yanditswe na Yadufashije Marie Rose