Dore igitera abantu benshi kubura ibitotsi iyo batari kumwe n’abakunzi babo
Dore igitera abantu benshi kubura ibitotsi iyo batari kumwe n’abakunzi babo
Abantu benshi bananirwa gusinzira kubera kumenyera kuryama hamwe n’abo bashakanye, bababura ibyo bigatuma bamwe bahorana umutwe udakira, umunaniro ndetse n’ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara ziterwa no kudasinzira igihe gihagije.
Ubusanzwe kuryamana n’umuntu igihe kirekire bishobora gutuma umubiri wa muntu umenyera, igihe wa muntu adahari n’ibitotsi bikagenda, ukarara areba bukagukeraho cyangwa ugasinzira ushikagurika.
Impamvu zatandukanya abantu zo ni nyinshi harimo nko kuba uwo mwashakanye yimuriwe gukorera kure, kuba wahanye gatanya n’uwo mwari mwarashakanye, guhitamo kutararana kubera uburwayi n’ibindi byinshi.
Dr. Wendy Troxel, umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu ukomoka muri Leta ya Utah muri America avuga ko akenshi biterwa n’ibihe uba waragiranye n’uwo muntu wakubujije amahwemo, igihe adahari n’ibitotsi bikabura.
Yagarutse kuri bimwe umuntu ashobora gukumbura k'uwo bashakanye ariko batagifite amahirwe yo kurarana bya burundu cyangwa by’igihe runaka.
Ati “Ni byinshi umuntu yakumbura bikamubuza ibitotsi nko kumva umwuka w’umukunzi aguhumekeraho asinziriye, amagambo aryoshye yakubwiraga mbere yo kuryama akakongerera ibyishimo, kumva utekanye kuba uri hafi n’umuntu ugukunda, gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kuryama, gufumbatana n’uwo ukunda n’ibindi”.
Ibyo ni bimwe mu byatuma uwigeze gushaka yakumbura bikamuviramo kubura ibitotsi. Troxel we yavuze ko guhoberana, gupfumbatana ku babishobora, ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina bituma mu mubiri hakorwa umusemburo wa Oxytocin wongera ibyishimo ukagabanya imihangayiko no gusinzira bikihuta.
Wakora iki igihe wabuze ibitotsi?
Rimwe na rimwe bamwe bifuza kuryama bonyine ariko abandi bananirwa gusinzira igihe bamenyereye kuryama hamwe n’abandi.
Impuguke mu bujyanama mu mitekerereze yatangaje ko kubura ibitotsi muri ubu buryo byarwanywa bigendeye nko kwiyegereza bimwe bikwibutsa umukunzi wawe.
Ushobora kwihumuriza nk'umwenda aherutse kwambara ukumva impumuro ye, gusinzira upfumbase umusego we, kwigana uburyo yaryamaga cyangwa uko yahumekaga asinziriye, no guha agaciro impamvu atari hafi yawe.
Gusa batangaza ko ibi byakorwa n’umuntu wakumbuye umukunzi we ariko amutegereje ko azagaruka. Ku bandi batagifite amahirwe yo kubana n’abo bashakanye, wenda yarapfuye, bashobora gukora ibi bikurikira.
Ibyo wakora byaguha ibitotsi harimo kwiyakira mu buzima bwa wenyine ukaba umunyambaraga cyangwa ukaba watangira ubundi buzima bwo gukunda bundi bushya aho guheranwa n’agahinda.
Bamwe babura abakunzi babo kubera bitabye Imana. Aba bagirwa inama yo kwitoza gutekereza ibyiza no kuzirikana ko buri wese agira iherezo rye, bakakira ko abo bakunzi babo ubuzima bwabo bwageze ku iherezo.
Hari uburyo bwo kuzirikana uwo muntu watakaje w'agaciro ukabura ibitotsi. Birimo nko kurwanira inzozi zawe no kuba umuntu ukomeye yari guterwa ishema nawe iyo aba akiriho, kuko bituma wumva umwegereye iyo wakoze bimwe yakwifurizaga.
Troxel ati: Ushobora gushyiraho ingamba zagufasha gusinzira zirimo nko guhindura icyumba wararagamo hamwe n’umukunzi wawe bikakurinda kumutekerezaho cyane.Si byiza kandi guhora wegera ibimukwibutsa kandi uzi ko kumubona bitagushobokera”.
Atanga inama avuga ko abantu bakwiye kwirinda kurya ibintu bibatera kubura ibitotsi cyangwa kunywa ibinyobwa birimo cafeyine bituma gusinzira k'umuntu bigabanuka. Bavuga ko kunywa ibintu byinshi nijoro bituma umuntu ahaguruka kenshi ajya kwihagarika bikaba byatuma ibitotsi abipfubya.
Source: CNN







