Dore impamvu ukwiye kwirinda ibintu bikonje mu gihe uri mu mihango “Abagore”

Apr 2, 2024 - 04:38
 0
Dore impamvu ukwiye kwirinda ibintu bikonje mu gihe uri mu mihango “Abagore”

Dore impamvu ukwiye kwirinda ibintu bikonje mu gihe uri mu mihango “Abagore”

Apr 2, 2024 - 04:38

Imihahango benshi batinya itanga uburibwe kuri bamwe cyangwa izindi mpinduka mu mubiri, gusa hari ibyo kunywa n'ibyo kurya ukwiye kwirengagiza cyangwa bikagirwa akamenyero wita ku buzima bwawe.

Benshi bibaza niba koko amazi akonje akwiye gukoreshwa ku muntu uri mu mihango. Nk'uko byatangajwe,amazi yanyujijwe mu byuma bikonjesha " Fridge" cyangwa arimo ubukonje yangiza ubuzima bw'uri mu mihango.

Bitangazwa ko amazi akonje ashobora kugabanya umuvuduko imihango yagombaga kuziraho ikaza nabi itonyanga. Ibyo bikongera n'uburibwe bukabije.

Abari muri ibi bihe bashobora gushyuhirana, kubira ibyuya byinshi, bigatuma bakenera kunywa ibikonyobwa bikonje. Ibi birabangiza cyane, kuko ubwo bukonje butuma imihango iza nabi cyane. Gusa bitewe n'imiterere, bamwe banywa amazi akonje ntagire icyo abatwara n'ubuzima bagakomeza.

Uwahuye n'icyaka kubera impinduka z'imihango asabwa kunywa ibintu by'akazuyazi ndetse bitarimo isukari igihe abishoboye. Ibi bintu bishyushye bizibura imitsi amaraso agatembera neza bityo n'imihango ikaza mu buryo bwiza. 

Iyo winjije ibintu bikonje uri mu mihango byo bikora ikinyuranyo kuri bamwe. Pulse.ng itangaza ko umubiri ukwiye guhora ufite amazi ahagije na mbere y'imihango.

Itangaza ko kugira akamenyero kuyanywa bituma umubiri ukora neza. Sibyo gusa kuko uwagiye mu mihango asabwa gukomeza kunywa amazi menshi asohora iyo myanda ari nako amufasha gusukura imyanya y'ibanga.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270