Dore imvano y’ubutumwa Alyn Sano aherutse kwandika bugaca igikuba

Jul 15, 2025 - 00:28
 0
Dore imvano y’ubutumwa Alyn Sano  aherutse kwandika bugaca igikuba

Dore imvano y’ubutumwa Alyn Sano aherutse kwandika bugaca igikuba

Jul 15, 2025 - 00:28

Alyn Sano yasobanuye ko ubutumwa aheruka kwandika kuri X, bugatuma bamwe bakeka ko yaba agiye kureka umuziki, abandi bakibaza ikintu gikomeye cyaba cyamubayeho, bwaturutse ku masezerano yagiranye n’inzu ifasha abahanzi, yatumye ibikorwa bye bidindira ndetse na bimwe mu bihangano bye bikaba bikiri mu maboko yayo.

Uyu muhanzi yari yanditse ubutumwa, agaragaza ko ashobora kureka iby’umuziki, akaba yakwerekeza amaboko mu bindi, kubera ibibazo yahuriyemo na wo byatumye yibaza niba uri mu bimufitiye umumaro.

Icyo gihe yari yanditse ati “Ndazibukiriye. Ndibaza niba byose nanyuzemo byari bifite akamaro. Si buri nkuru yose igira iherezo ryiza. Wenda igihe kirageze ngo nshyire imbaraga ku bintu bifite umumaro kurushaho, sinzi! Ariko ndashimira cyane buri wese wambaye hafi. Ndabakunda.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru  yavuze ko yanditse ubu butumwa nyuma yo kuremererwa, agahitamo gutobora akavuga ibihe bikomeye yari ari kunyuramo, nyamara abantu inyuma babona akomeye.

Ati “Ni ibintu bimaze igihe. Nagiranye amasezerano na ‘label’ yo muri Amerika ariko nyuma nza gusanga nta kintu na kimwe bari kumfasha uretse gusubiza inyuma umuziki wanjye. Mu minsi yashize narebye uko byagize ingaruka ku muziki wanjye, mbona ntabwo nabyihanganira na gato. Ariko ubu turi mu biganiro, nizeye ko bizarangira amahoro.”

Yavuze ko aya masezerano yari yayasinye mu 2023, we n’abo bagombaga kumureberera inyungu, ariko ntibumvikane guhera ayo masezerano akimara gusinywa. Avuga ko indirimbo ze zirimo iyitwa “Biryoha Bisangiwe” na “Head” zimwiritirwa ariko atari ize.

Ati “Havutse ubwumvikane buke kuko ibiri mu masezerano ntabwo byubahirijwe. Narabasezeye ariko banga ko dutandukana. Iriya miziki mwabonaga nkora imwe iranyitirirwa ariko si iyanjye. Ni ibintu birebire, nahise nshaka umunyamategeko wanjye. Byaramvunnye mu muziki no ku mutima. Bizarangira Imana niramuka ingiriye ibambe, barandusha amafaranga kandi ntabwo napfa kubatsinda.”

Ku ruhande rwe ariko na we avuga habayeho gusinya amasezerano atabanje kugenzura neza ibyo avuga, agaragaza ko kuri ubu yitabaje inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo na Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, ziri kumufasha.

Ati “Nakoze amakosa yo gusinya amasezerano ntayumvise. Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, igiye kubyinjiramo, nizeye ko bizarangira. Ibyo bagombaga gukora ntabwo babikoze. Basubije inyuma umuziki wanjye ariko mu 2024 nahisemo kubigobotora. Ibikorwa byenjye byagenze gake atari uko ndi umunebwe ariko biri gukemuka abantu banyitege.”

Avuga ko nta myaka bari barasinye n’iyo ‘label’ yirinze kuvuga amazina ahubwo bari barasinye gukorana ibikorwa runaka. Avuga ko hari igihe cyageze akumva yava mu muziki ariko ntibimukundire. Ati “Iyo nza kuba nashobora kwikuramo umuziki nari kuwureka ariko ntabwo byari kunkundira, kuko niwo buzima bwanjye. Nta kindi nibonamo kuwurusha.”

Yanavuze ko uretse ibi ariko no mu buzima busanzwe yagiye ahura n’ibibazo. Ati “Kubera ko umuziki ari ko kazi kanjye niwo abantu bahise batekereza bakibona ubutumwa bwanjye, ariko ntabwo ariwo navuga ko nahuriyemo n’ibibazo gusa, no mu buzima busanzwe biba bihari. Ahubwo byakubitanye n’uko ndi umuntu usanzwe ariko nkaba ndi n’umuntu urebwa n’abantu benshi, bituma abantu babyibazaho cyane.”

Alyn Sano yari yatumye bamwe bibaza ko yaba agiye kureka umuziki, mu gihe yari amaze iminsi mike ateguje indirimbo nshya na Bensoul, uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki muri Kenya, aho avuga ko ubu agiye gushaka uko yahita ijya hanze mu minsi ya vuba. Uyu mukobwa yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Fire”.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461