Dore Umukinnyi wa filime ukomeye wabayeho Nyampinga watunguwe no kubona inkuru zimubika

Jul 15, 2025 - 00:51
 0
Dore Umukinnyi wa filime ukomeye wabayeho Nyampinga watunguwe no kubona inkuru zimubika

Dore Umukinnyi wa filime ukomeye wabayeho Nyampinga watunguwe no kubona inkuru zimubika

Jul 15, 2025 - 00:51

Umukinnyi wa filime Wema Isaac Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, yagaragaje ko yatunguwe no kubona mu itangazamakuru ritandukanye mu gihugu cye bavuga ko yitabye Imana.

Uyu mukobwa yabitangaje yifashishije ubutumwa bisa nk’aho, bwari bwacishijwe ku rubuga rwanda Instagram rw’Umunyamakuru Millard Ayo uri mu bakomeye muri Tanzania, bwavugaga ko yamaze kuvamo umwuka. Mu kubusubiza yavuze ko hari abantu baba bashaka kubabaza abakunzi be.

Ati “Burya narapfuye nkaba ntabizi? Umuntu wese wakoze ibi, Imana irakureba. Amakuru y’ibihuha…muza kubabaza abantu bankunda, kubera kujya ku gitutu.”

Abakurikira uyu mukobwa bahise bagaragaza ko umuntu wakwirakwije ubwo butumwa akwiriye kwigaya, abandi bavuga ko bakibubona bari baguye mu kantu.

Source:  igihe 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461