Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe
Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe
Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari muri izi nshingano kuva mu 2017.
Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.
Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.
Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.
Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 29016.
Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.
Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.
Yakoze kandi nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.
Bigenda bite iyo Minisitiri w’Intebe asimbuwe?
Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.
Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.
Ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga rivuga ko “Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.”
Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w’Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.
Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma.
Agaka ka gatatu k’ingingo ya 114 y’Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi “kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma”.
Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w’Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.
Iyo Minisitiri w’Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.
Bishoboka ko abari ba Minisitiri muri Guverinoma yari iyobowe na Dr. Edouard Ngirente wakuwe mu nshingano bagumaho cyangwa hakinjiramo abashya ariko bose bongera kurahirira inshingano nshya.
Dr. Justin Nsengiyumva
Dr. Edouard Ngirente
Ba Minisitiri b’Intebe 7 u Rwanda rwagize kuva mu 1994
1. Faustin Twagiramungu: Kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki 31 Kanama 1995
2. Pierre-Célestin Rwigema: Kuva tariki 31 Kanama 1995 kugera tariki 08 Werurwe 2000
3. Bernard Makuza: Kuva 08 Werurwe 2000 kugera ku wa 07 Ukwakira 2011
4. Pierre-Damien Habumuremyi: Kuva ku wa 07 Ukwakira 2011 kugera kuwa 23 Nyakanga 2014
5. Anastase Murekezi: Kuva tariki 23 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kanama 2017
6. Dr. Édouard Ngirente: Kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugera ku wa 23 Nyakanga 2025
7. Dr. Justin Nsengiyumva: Kuva ku wa 23 Nyakanga 2025 - ......







