Ese ikurikiranacyaha rya Madame Ingabire Victoire Umuhoza rishobora guteshwa agaciro kuko ryakozwe mu uburyo bunyuranyije n’itegeko nshinga?

Jul 17, 2025 - 02:09
 0
Ese ikurikiranacyaha rya Madame Ingabire Victoire Umuhoza rishobora guteshwa agaciro kuko ryakozwe mu uburyo bunyuranyije n’itegeko nshinga?

Ese ikurikiranacyaha rya Madame Ingabire Victoire Umuhoza rishobora guteshwa agaciro kuko ryakozwe mu uburyo bunyuranyije n’itegeko nshinga?

Jul 17, 2025 - 02:09

Me Gatera Gashabana wunganira Madame Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ko uburyo ubushinjacyaha bwakoze iperereza ku uwo yunganira bunyuranyije n'itegekonshinga.

Ingingo ya 3 mu gika cyayo cya 1 n’icya 2 bivugako itegeko nshinga ariryo tegeko risumba ayandi yose mu gihugu ndetse itegeko, icyemezo, cyangwa igikorwa binyuranyije naryo nta gaciro bigira.

Mu rubanza rwaburanagamo ubushinjacyaha n’abandi bashinjwa bageze ku 9 harimo uwitwa SIBOMANA Sylvain na Theo (umunyamakuru w’umubavu) ndetse n’umutangabuhamya witwa NZABANDORA Boniface mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge hakomeje kuzamo izina Ingabire Victoire Umuhuza bituma nawe atumizwa mu rukiko ngo agira ibyo aza gusobanura muri urwo rubanza, aho we avuga ko yabimenyeshejwe ahamagawe kuri telephone ndetse ko yatangaje ko yakurikiranaga urwo rubanza akumva yaza kugira ibyo yaza gusobanurira urukiko. 

Nyuma yo kwitaba mu rubanza, urukiko ntirwanyuzwe n’ubusobanuro yatanze bityo rutegeka ubushinjacyaha gukora iperereza.

ku wa 19 Kamena 2025 urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Ingabire Victoire, rubisabwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Nyarugenge.

Kuwa 08 nyakanga Madame ingabire victoire Umuhoza yari kuburana  ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ariko urubanza ruza gusubikwa kubera inzitizi yagaragarije urukiko harimo no kuba Atari afite umwunganira mu mategeko avuga ko ategereje umwunganizi ugomba guturuka mu gihugu cya Kenya witwa Emily Osiemo ariko urugaga rw’abavoka mu Rwanda ntirwamuha uruhushya nkuko byatangajwe n’umuyobozi uruhagarariye ariwe Me NKUNDABARASHI Moise ashinjiye ku ihame rya (Reciprocite) rivuga ko  kugirango wemerwe gukorera mu kindi gihugu ari uko icyo gihugu nacyo cyemerera ab’avoka bicyo gihugu kugikoreramo. None urugaga rw’abavoka muri kenya rukaba rutemerera abavoko bo mu Rwanda gukorerayo.

Urubanza rwaje gusubukurwa kuwa 15 Nyakanga 2025 aza yunganinwe na Me Gatera Gashabana. Mu iburanishwa Me Gatera Gashabana yagaragarije urukiko ko hari inzitizi z’uko uburyo umukiriya we yahamagajwe mu rubanza hashingiwe kungingo ya 106 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza zinshinjabyaha ivuga ku Guhamagaza mu rubanza abafatanyije icyaha cyangwa ibyitso bataregewe urukiko cyane cyane mu gika cyayo cya 1n’icya 4 bivuga ko:

1. Iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma
hakekwa abandi bantu kuba barafatanyije gukora icyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha rurabahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

4. “Iyo urukiko rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha kugira ngo bazashyikirizwe urukiko. Ubushinjacyaha butegetswe kandi kubahiriza icyo cyemezo cy’urukiko” aha Me Gatera Gashabana avuga ko iyi ngingo inyuranyije n’ingingo ya 61 y’itegekonshinga ivuga ku nzego z’ubutegetsi bwa Leta  aho igika cya 2 cy’iyi ngingo kivugako Ubutegetsi Nshingamategeko, Ubutegetsi Nyubahirizategeko n’Ubutegetsi bw’Ubucamanza butandukanye kandi buri butegetsi burigenga, ariko bwose bwuzuzanya. Inshingano, imitunganyirize n’imikorere yabwo biteganywa n’iri Tegeko Nshinga. Aha uwunganira Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko nkuko bigaragara mu ihamagazwa, urukiko rukuru rwa Nyarugenge ( urwego rw’ubucamanza) rwategetse ko ubushinjacyaha bukora iperereza k’umukiliya we kandi ubushinjacyaha ari urwego nyubahirizategeko rwigenga mu mikorere yarwo. Bityo ibiteganywa n'ingingo ya 106 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha binyuranyinje nibiteganywa n’ingingo ya 61 y’itegeko nshinga.

Me Gatera Gashabana yakomeje avuga ko nkuko bigaragara ingingo ya 146 y'itegekonshinga ariyo igaragaza imikoreranire y’urwego rw’ubushinjacyaha n’izindi nzego aho ivuga ko “ Ubushinjacyaha bugengwa mu mirimo yabwo na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano”. Ndetse igika cya 2 cy’iyi ngingo kivugako “mu byerekeranye no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha Mukuru amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana icyaha”. Bityo ko minisitiri w’ubutabera ariwe wari guha amabwiriza umushinjacyaha mukuru amabwiriza yo gukora iperereza ku umukiliya we.

Umucamanza yabwiye Me Gatera Gashabana ko izo nzitizi zitahagarika iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo avuga ko iyo hari ingingo zitegeko zinyuranyije n’itegeko nshinga bifite inzira binyuzwamo bikaregerwa urukiko rw’ikirenga basaba ko yavanwaho, yahinduka cyangwa ikavugururwa.

Bityo yasoje avuga ko bategereza tariki 18 Nyakanga 2025, bakazahabwa umwanzuro kurizi nzitizi batanze arinako bazasomerwa Umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.