Ese waruziko gufata umunsi umwe mucyumweru wo kuruhuka byakurinda indwara nyinshi?
Ese waruziko gufata umunsi umwe mucyumweru wo kuruhuka byakurinda indwara nyinshi?
Mu buzima bwihuta cyane abantu bayoborwamo n’akazi kenshi, imihangayiko, no guhora baharanira kugera ku ntego, abahanga barasaba abantu gufata umwanya wo kuruhuka, nibura rimwe mu cyumweru. Si igihe cyo kwita icy’ubunebwe, ahubwo ni uburyo bwemejwe n’ubushakashatsi bwo gufasha umubiri n’ubwonko kwisubiraho no kongera ingufu.
Esewaruziko gufata umunsi umwe mucyumweru wo kuruhuka byakurinda indwara nyinshi?
Mu buzima bwihuta cyane abantu bayoborwamo n’akazi kenshi, imihangayiko, no guhora baharanira kugera ku ntego, abahanga barasaba abantu gufata umwanya wo kuruhuka, nibura rimwe mu cyumweru. Si igihe cyo kwita icy’ubunebwe, ahubwo ni uburyo bwemejwe n’ubushakashatsi bwo gufasha umubiri n’ubwonko kwisubiraho no kongera ingufu.
Dr. Matthew Walker, impuguke mu by’ibitotsi no mu mikorere y’ubwonko, yemeza ko igihe cy’ikiruhuko gifasha ubwonko kugabanya umunaniro, kongera imisemburo y’ibyishimo no gutuma umuntu atekereza neza. Avuga ko iyo umuntu adaha umubiri we umwanya wo kuruhuka, bituma agira intege nke mu bwonko no mu mubiri, bikaba byanamutera indwara zirimo umutwe uhoraho, guhangayika n’ibibazo by’umutima.
Dr. Herbert Benson wo muri Harvard Medical School na we ashimangira ko ikiruhuko kigira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso, kugabanya imisemburo iterwa na stress (nka cortisol), ndetse no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga. Avuga ko igihe umuntu afashe umwanya wo gutuza, gusenga, gukora meditation cyangwa kuruhukira ahantu hatuje, umubiri winjira mu cyiciro cy’ituze cyitwa “Relaxation Response”, aho umutima utera gahoro, umwuka ugatangira kunyura neza, kandi umuntu akumva atekanye.
Ubushakashatsi bwakozwe muri za kaminuza nka Harvard na Stanford bwagaragaje ko abantu bafata umwanya wo kuruhuka buri cyumweru bagira ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete, ndetse n’indwara zifata ubwonko.
Nubwo bamwe bibwira ko kuruhuka ari uguta igihe, ukuri ni uko umubiri wacu ukozwe mu buryo usaba gusubiramo imbaraga. Umunsi umwe w’ikiruhuko buri cyumweru ushobora kuba umwanya wo gusubiza intekerezo ku murongo, gukira umunaniro, kwitekerezaho, ndetse no kongera ishyaka mu byo ukora.
Kuruhuka si ubunebwe. Ni ubwenge bwo kwiyitaho.
Gufata umunsi umwe wo kuruhuka buri cyumweru ni ingirakamaro. Bifatwe nk’umwanya wera wita ku buzima bwawe: uw’impagarike, ituze n’ubwiyunge hagati yawe n’umubiri wawe. Kandi nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, ibyo bishobora no gutuma ubaho igihe kirekire.
Yanditswe na Yadufashije Marie Rose