FARDC yarashe urufaya rw'amasasu y’imbunda ziremereye mu baturage

Sep 9, 2025 - 03:40
 0
FARDC yarashe urufaya rw'amasasu y’imbunda ziremereye mu baturage

FARDC yarashe urufaya rw'amasasu y’imbunda ziremereye mu baturage

Sep 9, 2025 - 03:40

Icyari imyigaragambyo cyahindutse intambara irimo amasasu y’imbunda nto n’iziremereye, abaturage b’i Uvira bazindukiye mu myigaragambyo baje kuraswa bikomeye n’ingabo za Congo zibabuza gusatira urugo rwa Gen Gasita Olivier.

Kuri uyu wa Mbere imyigaragambyo yari yategujwe na Wazalendo n’imwe mu miryango itari iya leta, yabaye ariko irangira nabi.

Iyi myigaragambyo yari yamaganiwe kure n’ubuyobozi bwa Uvira ariko imbaraga Wazalendo bafite zituma iba.

Abaturage batangiye kwigaragambya bisa naho ari amahoro, cyakora nyuma birahinduka nk’uko bamwe bari batangiye kubona ko iyi myigaragambyo ishobora guturikamo ikintu kibi bitewe no guhangana kuri hagati y’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zishyigikiye Gen Gasita Olivier wagennye na Perezida Felix Tshisekedi ngo abe umuyobozi wungirije w’ingabo za Rejiyo ya 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, na Wazalendo batamushaka.

Hari hashize icyumweru Uvira itarangwamo igahenge, abaturage batajya mu mirimo uko bisanzwe kubera imyigaragambyo. Ibiganiro byahuje Wazalendo n’ubuyobozi mu mpera z’icyumweru gishize byarangiye nta cyo bigezeho, Wazalendo ntibashaka Gen Gasita Olivier bashinja kuba Umunyarwanda (ni Umunyamulenge) ndetse ngo no kuba yaratanze Bukavu na Goma.

Amashusho yakwirakwiye agaragaza ingabo za Congo, FARDC zirasa zidatoranya mu gutatanya abaturage, amasasu akaba hari abo yahitanye n’abakomeretse.

Ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko hapfuye umuntu umwe abandi 9 barakomereka. Lt. Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare (Opérations Sukola 2) muri Kivu y’Amajyepfo mu itangazo yasohoye yavuze ko mu bakomeretse harimo abasirikare 4 n’abasivile 5.

Andi makuru avuga ko abapfiriye muri iyi myigaragambyo barenga kure iriya mibare.

Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purusi Sadiki ukemewe na Leta ya Kinshasa kuko AFC/M23 yamaze gushyiraho Guverineri wayo, ku itariki 06 Nzeri, 2025 yandikiye abarimo Perezida Felix Tshisekedi ahururiza abaturage b’Abanyamulunge agaragaza ko muri iki gihe hari ibikorwa byo kwamagana Gen Gasita Olivier, harimo ababigenderaho bagahohotera Abanyamulenge.

Yavuze ko Abanyamulenge babujijwe kuvoma, ndetse ngo babujijwe guhaha. Yasabye Perezida Felix Tshisekedi n’abandi bireba gukemura icyo kibazo mu maguru mashya kuko gishobora kugera kure.

Purusi avuga ko uko bimeze bishobora guha AFC/M23 impamvu yo kugaba igitero gikomeye kuri Uvira, ikahafata.

Nubwo bisa naho ingabo za Leta ya Congo zaburijemo imyigaragambyo, bishobora gukomeza kuba bibi bitewe n’uburakari bw’abaturage babuze ababo, ndetse no kuba Wazalendo na yo yagaba ibitero ku ngabo za leta kuko abayobozi babo bavuze ko bazatuza ari uko Gen Gasita Olivier atakiri muri Uvira.

Henriette UWAMAHIRWE