Gakenke: Abaturage bibukijwe gutanga amakuru y’abangiza ibidukikije bacukura Mine na Kariyeri
Gakenke: Abaturage bibukijwe gutanga amakuru y’abangiza ibidukikije bacukura Mine na Kariyeri
Mu Karere ka Gakenke hari kubera ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kwirinda ibyaha bihungabanya ibidukikije, bikorerwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi byaha by'inzaduka.
Ubu bukangurambaga buri gukorwa ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) n’Akarere ka Gakenke bufite insanganyamatsiko igira igira iti “uruhare rwabo mu gukumira no kwirinda ibyaha bihungabanya ibidukikije, bikorerwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi byaha by'inzaduka.”
Buzamara iminsi itanu, aho bumaze gukorerwa mu Mirenge wa Coko, Ruli na Kamubuga. Abaturage bahabwa ibiganiro bitandukanye birimo ibigaruka ku mabwiriza rusange arebana n'ubucukuzi bwa mine na kariyeri
Hari kandi ibivuga ku ubyaha byerekeye ubucukuzi bwa Mine na Kariyeri bukorwa mu buryo butubahirije amategeko abigenga n’ibihano ku muntu wabifatiwemo.
Hatanzwe ubutumwa bushishikariza abaturage gutanga amakuru ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yerekeye abakora ibyaha bihungabanya ibidukikije no ku bantu bakora ubucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu buryo butubahirije amategeko kugira ngo babihanirwe.
Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo by'amatsiko ku bigendanye n'amategeko, amabwiriza byekeranye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri n’ibindi bibazo bihabwa umurongo
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







