Gakenke: Amakipe ya Ruli na Kivuruga niyo azasohokera Akarere mu Murenge Kagame Cup
Gakenke: Amakipe ya Ruli na Kivuruga niyo azasohokera Akarere mu Murenge Kagame Cup
Ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Ruli mu bahungu niy’umurenge wa Kivuruga mu bakobwa niyo azasohokera Akarere ka Musanze mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup 2026 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma.
Ku mikono ya nyuma y’irushanwa umurenge Kagame Cup 2026, yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Gashyantare 2026 ku kibuga cy'umupira cya Nyakina , Ikipe y’umurenge wa Kivuruga mu bakobwa yihereranye iy’umurenge wa Mugunga iyitsinda igitego 1-0.
Umukino wakurikiyeho wahuje Ikipe y’umurenge wa Ruli niy’umurenge wa Rushashi mu bahungu, umukino urangira Ruli itsinze Rushashi igitego 1-0.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Madam Mukandayisenga Vestine, yashimiye Imirenge yitabiriye amarushanwa, yibutsa ko amarushanwa y’umurenge Kagame Cup agamije kwimakaza imiyoborere myiza.
yashimiye Kandi abantu bose bitanze kugira ngo iyi mikino igende neza by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa n’inzego z’umutekano.
Yibukije abaturage kurangwa n’umuco w’isuku, kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda amakimbirane mu miryango
Yagize ati “Turashimira abantu mwese mwitanze ngo iyi mikino igende neza,tubasaba no gukomeza gushyigikira ,amakipe agiye gusohokera , akarere kacu ku rwego rw'intara ,icyo twongera kwibutsa kandi abaturage ni ukugira isuku ku mubiri, aho dutuye, aho dukorera n’aho tugenda bikaba umuco. Mugomba kandi kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge ndetse,twirinda inzoga z'itujuje ubuziranenge, n’amakimbirane mu miryango kuko birakenesha abantu ntibabone umwanya wo gukora ngo batere imbere yanaboneyeho gusaba abaturage ba Gakenke gukomeza kugira umuco wogukunda siporo kuko ari ubuzima."
Mu butumwa butangirwa muri iyi mikino, bwibanda ku kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwizigamira no kwitabira gahunda za leta.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





