Gakenke: Umunyeshuri yateruye urukwi ari ku ishuri ruramugwira ahita apfa
Gakenke: Umunyeshuri yateruye urukwi ari ku ishuri ruramugwira ahita apfa
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026 ni bwo umwana w’umunyeshuri w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri Ecole Primaire Murandi mu Murenge wa Gashenyi yagwiriwe n’urukwi ubwo we na bagenzi be barimo baruterura, birangira rumugwiriye ahita yitaba Imana.
Amakuru y’ibanze umunyamakuru wa BIGEZWEHO yamenye avuga ko uyu mwana amaze kugwirwa n’urukwi yabanje gusubira ku Ishuri akiga, ariko nyuma aza kumererwa nabi bituma ajyanwa kwa muganga ari na ho yaje gupfira.
Ku murongo wa Telefone, umunyamakuru wa BIGEZWEHO yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine yemeza aya makuru y'uko uyu mwana yapfuye azize urukwi.
Ati: “Abana bagiye ku ishuri hari inkwi barababwira ngo baziterure, abana bari kumwe bamuturaho urukwi arakomereka bamujyana kwa muganga birangira yitabye Imana".
Akomeza agira Ati:"Ikigaragara rero n'impanuka yabaye barimo kuziterura, ariko kandi na none ntabwo twari twemeza niba umwana yishwe n’iriya mpanuka igendanye n’icyo gikorwa bari barimo, Gusa uyu munsi ni bwo twagiye kumupimisha kugira ngo harebwe niba nta yindi ndwara yarafite cyangwa se niba ar'impanuka y’urwo rukwi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kandi yihanganishije umuryango w’uyu mwana wabuze ubuzima.
Ati:”Ababyeyi b’uyu mwana turabihanganishije kuko birababaje kuba wohereje umwana ku ishuri ukumva inkuru nk’iyi, Ariko natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ibigo by’amashuri iyo umwana yaje kwiga ntabwo aba yaje gukora imirimo y’amaboko keretse ari amasaha yabugenewe cyangwa ari igihe cy’umuganda, Niba umwana yagiye kwiga yige hanyuma igihe cyo gutaha atahe mu muryango ameze neza.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane niba nta bundi burwayi yari afite cyangwa niba iyi mpanuka yaba ari yo yabaye imbarutso yo kwitaba Imana.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure




