Gakenke:Guverineri w'intara y'amajyaruguru "Ati":Urubyiruko muri imbaraga z'igihugu, mugomba gukora, mugaharanira iterambere rya twese

Aug 18, 2025 - 09:07
 1
Gakenke:Guverineri w'intara y'amajyaruguru "Ati":Urubyiruko muri imbaraga z'igihugu, mugomba gukora, mugaharanira iterambere rya twese

Gakenke:Guverineri w'intara y'amajyaruguru "Ati":Urubyiruko muri imbaraga z'igihugu, mugomba gukora, mugaharanira iterambere rya twese

Aug 18, 2025 - 09:07

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yasabye urubyiruko gukura amaboka mu mifuka, bagakora ibikorwa biganisha ku Iterambere ryarwo n’iry’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabibwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ku wa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko, byabereye mu Murenge wa Rushashi hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Kubaka ubushobozi bw'urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye”.

Ibi birori byari byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine n’abahagarariye inzego z’Umutekano n’urubyiruko muri rusange.

Bwana Mugabowagahunde yabwiye urubyiruko rwitabiriye ibi birori ko arirwo mbaraga z’Igihugu bityo ko rukwiye kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’Iterambere

Ati “Nk’uko mubivuga ko muri imbaraga z’Igihugu, mugomba gukura amaboko mu mufuka, twese tugakora, tugaharanira iterambere rya Twese, Urubyiruko muri imbaraga z’Igihugu, nimwe mufite ibitekerezo bishya kandi ni namwe mufite ubushake bwo guhindura ibintu.”

Yasobanuye ko iyo rero abayobozi bafashe umwanya bagatoza, urubyiruko, bakanarufasha kubona amahirwe yo kwiga, yo gukora no guhanga udushya, nabo baba bubatse Igihugu gifite ejo hazaza heza

Ati “Niyo Mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere gahunda nyinshi zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo kwihangira umurimo, kwiga imyuga no kwitabira ikoranabuhanga.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke, Bwana Nsanzumuhire Ndicunguye Yves, yibukije urubyiruko amahirwe Igihugu cyarushyiriyeho rutabyaza umusaruro uko bikwiye, arusaba gutera umugongo ibikorwa bigayitse rugafatanya n'abandi kubaka Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine yashimye uruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'Akarere by'umwihariko mu bikorwa by'amaboko no mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, asaba urukirangariye mu myitwarire mibi ibangamiye ituze ry'abaturage kubivamo.

  Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure