Gakenke:Umuyobozi w'akarere wungirije bwana Niyonsenga Aime francois yakebuye ababyeyi batitabira kujyana abana ku ishuri

Sep 15, 2025 - 08:23
 0
Gakenke:Umuyobozi w'akarere wungirije bwana Niyonsenga Aime francois yakebuye ababyeyi batitabira kujyana abana ku ishuri

Gakenke:Umuyobozi w'akarere wungirije bwana Niyonsenga Aime francois yakebuye ababyeyi batitabira kujyana abana ku ishuri

Sep 15, 2025 - 08:23

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François, yakebuye ababyeyi batitabira kohereza abana ku ishuri ku munsi w’itangira, abibutsa ko uburezi ariryo shingiro ry’Iterambere ry’Igihugu.

Ni ubutumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja, Bonaventure Twambazimana, amaze ahawe Ubusasirodoti.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa 04 Nzeri 2025, byabimburiwe n'igitambo cya Misa, cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François, wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere utabashije kuboneka, yavuze ko itangira ry’amashuri ryegereje, yibutsa ababyeyi bose kujyana abana ku ishuri.

Ati “Kugira ngo Iterambere rigerweho, ni ukuba umwana yarize kandi akiga neza. Yaba umwana wawe, cyangwa uw’umuturanyi, ku wa mbere ntazabure ku ishuri. Icyo kintu mugihe agaciro”

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 8 Nzeri 2025, nibwo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangira mu Gihugu hose.

Muri ibi birori kandi hatanzwe ibiganiro byibanze ku  bikorwa n'ubwitange bwa Padiri Twambazimana mu myaka 25 amaze ahawe ubusasirodote no Kumwifuriza Yubile nziza, umusaruro w'ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatulika n'Akarere ka Gakenke, abaturage bashishikarizwa gukomeza kwitabira gahunda za Leta.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François, yashimiye uruhare Padiri Bonaventure Twambazimana yagize mu iterambere ry’Imibereho myiza y’Abanya-Gakenke.

Ati “Ndagushimiye by’umwihariko ku ruhare rukomeye wagize mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Gakenke, aho dukomeje kuzirikana imbaraga mutahwemye gushyira mu kongera ibyumba by’amashuri, nubwo wari uhagarariye Kiliziya, ariko ni wowe twarebaga.”

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimye ubwitange Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja, Bonaventure Twambazimana, avuga ko igihe cyose amukeneye, amwita kandi agasanga ari mu nshingano zijyanye n’ubutumwa yahaye.

Padiri Bonaventure Twambazimana amaze imyaka 25 ahawe ubusasirodote, muri iyo myaka irindwi ayimaze akorera inshingano yahawe muri Paruwasi ya Janja.

 

 

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure