Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage
Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage
Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo mu Karere ka Gasabo, yafashe abantu bateka bakanakwirakwiza ikiyobyabwenge cya kanyanga mu baturage.
Polisi ivuga ko yafashe litiro zirenga 30 za kanyanga ndetse inafata na bamwe mu bazitekaga bagera kuri batanu ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zikorera muri iyo mirenge.
Aba bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru ababikora bagafatwa.
Mu Murenge wa Rusoro hafatiwe litiro 20 n’ibikoresho byifashishwa mu kuyiteka ndetse uwayitekaga yahise yiruka, ubu inzego z’umutekano ziaba ziri kumushakisha.
Mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Ndera ho hafatiwe Litiro 5 n’abagabo babiri bari bazitwaye kuri moto bayishyiriye abakiriya.
Mu Murenge wa Gikomero mu Kagali ka Murambi na Munini, aho hafatiwe Litiro 10, hanafatwa abantu 3 bacuruza kanyanga barafungwa.
Polisi ivuga ko kanyanga mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge ndetse abayiteka, abayinywa na bayikwirakwiza mu baturage baba bakoze icyaha kandi gihanishwa igifungo kinini.
Polisi isaba abaturage kwirinda ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahugurukiye ngo bafatwe.
Polisi yakomeje ishimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ngo abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe kandi bahanwe, by’umwihariko abatuye mu Mirenge yo mu nkengero z’Umujyi wa Kigali hari kugaragara abacuruza ibiyobyabwenge, tunakangurira abanda bose kugira uruhare mu kurwanya ibiyobwenge dutangira amakuru ku gihe.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







