Miss Jolly yishimiye guhurira n’Umunyapolitiki Raila Odinga mu nama ikomeye ibera mu Bwongereza
Miss Jolly yishimiye guhurira n’Umunyapolitiki Raila Odinga mu nama ikomeye ibera mu Bwongereza
Jolly Mutesi umaze iminsi mu Bwongereza aho yitabiriye Inama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford, yahahuriye na Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, ahamya ko mu byo baganiriye, harimo no kuba Odinga yamubwiye ko akunda u Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jolly Mutesi yagize ati “Umunsi wa mbere w’inama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford, nagize amahirwe yo guhura na Raila Odinga ambwira ko akunda u Rwanda.”
Mutesi Jolly witabiriye iyi nama atumiwe n’Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford, byitezwe ko azatanga ikiganiro mu gice cyayo cyiswe ’Oxford Africa Conference ‘Africa Day Gala Dinner and Fashion Show’, kizaba kigaruka ku mideli.
Ikiganiro cye kizaba kibanda ku kamaro k’imideli mu kugaragaza ubudasa n’umwihariko w’ibihugu bya Afurika, ndetse anasobanure uko imideli yo kuri uyu Mugabane ishobora kugira uruhare mu gutuma Afurika igaragara mu isura itandukanye n’uko benshi mu bihugu bikize bayibona.
Umuryango ‘Oxford Africa’ utegura iyi nama, watangijwe mu mwaka wa 1958.
Abandi batumirwa bategerejwe muri iyi nama barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Amina Mohamed, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.
Byinshi byigirwa muri iyi Nama byitsa ku mishinga yateza imbere Umugabane wa Afurika ukarushaho kuba nyabagendwa no kuba isoko y’ibisubizo y’ibibazo biwugarije.







