Gatsibo: Byagenze gute ngo umunyeshuri wakoraga ikizami cya leta ajye kujugunya ikayi y'ikizamini mu bwiherero
Gatsibo: Byagenze gute ngo umunyeshuri wakoraga ikizami cya leta ajye kujugunya ikayi y'ikizamini mu bwiherero
Ibi byabaye tariki ya 14/07/2025 kuri centre y'ibizami bya ya GS Rwikiniro aho umunyeshuri twahaye izina x kubwimpamvu z'umutekano we yasohokanye ikayi y'ikizamini akajya mu bw'iherero yagerayo akayica ubundi akayijugunya mu bwiherero
Umukandida witwa x wari mubakoraga ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cya mashuri y'isumbuye kuri centre y'ibizamini bya leta ya GS Rwikiniro ubwo yamaraga gukora ikizami cya literature in English yasohokanye ikaye yakoreyemo ikizamini aho kuyitanga(submission) arayisohokana niko kujya mu bwiherero agezeyo arayicagagura arangije ajugunya mu bwiherero
Ibi bikimara kuba hatanzwe amakuru maze kubufatanye ni nzego zitandukanye zishinzwe umutekano hafashwe umwanzuro wo gusezerera burundu umwarimu wakoraga surveillance muri icyo cyumba kuko bitumvikana uburyo umwana asohokana ikaye y'ikizamini bifatwa nkuburangare bwa invigillator
Uyu umunyeshuri yasobanuye ko icyamuteye gusohokana ikaye y'ikizamini akayicagagura yavuze ko byatewe nuko isaha yo gusoza ikizamini yari imugereyeho ntakintu nakimwe arakora bityo bigatuma ahitamo gusohokana ikayi y'ikizamini akayishanyura.
Uyu munyeshuri kandi yavuze ko byari kuzamutera ikimwaro muri bagenzi be ubwo amanota yari kuzaba asohotse kuko yari kuzaba yaratsinzwe iryo somo.





