Gaza:Inzara ikabije irikuvuza ubuhuha mu baturage
Gaza:Inzara ikabije irikuvuza ubuhuha mu baturage
Umuryango w’Abibumbye n’impuguke zawo mu by’inzara batangaje ko inzara ikabije iri kuba muri Gaza, nyuma y’igihe kirekire abaturage bahabwaga imfashanyo mu buryo buke cyangwa ntibazihabwe na gato, kubera imbogamizi zatewe n’intambara ikomeje hagati ya Isiraheli n’imitwe y’abarwanyi ba Palestina.
itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro Mpuzamahanga rigenzura umutekano w’ibiribwa ku isi (IPC), rivuga ko:
Ibimenyetso bigaragaza inzara y’akababaro biri kwiyongera, imirire mibi n’indwara bikaba bikomeje gutuma abantu, cyane cyane abana, bicwa n’inzara.
Kuri ubu, IPC ivuga ko ‘ibihe by’ubworworwe byari byitezwe – inzara ikabije – biri kuba mu buryo bugaragara mu Ntara ya Gaza’, nubwo umwanzuro wo kuyemera ku rwego rw’amategeko ugikeneye gushingirwaho n’isesengura ryimbitse.
Abana nibo bibasirwa cyane
Mu kwezi kwa Nyakanga, imibare y’abana barwaye imirire mibi yazamutse ku buryo budasanzwe, ku buryo mu Mujyi wa Gaza byageze ku gipimo cyemeza inzara. Abana 16 bamaze kwitaba Imana guhera tariki ya 17 Nyakanga, nk’uko ibitaro byabivuze. Hagati ya Mata n’ukwezi kwa Nyakanga, abana barenga 20,000 binjiye mu bitaro bavurwa imirire mibi, muri bo 3,000 bari bafite ikibazo gikabije.
Ibiribwa byabaye ingume – benshi bararara n’inda nzima
Kuri ubu, hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye Gaza babura ibyo kurya burundu, bamwe bagashira iminsi badafata n’agafu. Ibyo byose byiyongeraho ihungabana ry’ubuvuzi no kwangirika kw’ibigo nderabuzima kubera intambara imaze hafi imyaka ibiri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) hamwe na UNICEF ryatangaje ko “urupfu ruzira inzara rusigaye rusanzwe rubaho” muri Gaza, mu gihe gukusanya imibare y’abapfa bigoye kubera ko serivisi z’ubuvuzi ziri mu kaga.
Abaturage barasaba ubutabazi bwihuse
Iki kibazo kije mu gihe umubare w’Abanyapalestina bamaze kwicwa n’intambara uri hejuru ya 60,000, abenshi muri bo bakaba ari abasivile. Impuguke zisaba ko imfashanyo zihutirwa, birimo ibiribwa n’imiti, byakwinjizwa mu buryo bwihuse kandi hadakomeje gushyirwaho inzitizi na Leta ya Isiraheli.
Iyo inzara yemewe ku rwego mpuzamahanga iba ifite ibi bipimo bitatu:
1. Nibura 20% by’abaturage babura ibyo kurya bikabije
2. 33% by’abana bafite imirire mibi ikabije
3. 2 kuri 10,000 bapfa buri munsi bazize iinzara.
Yanditswe na Yadufashije Marie Rose





