Umwana muto w'imyaka 15 yafunzwe nyuma yo kwihehesha umupira uriho ifoto ya perezida w'igihugu

Sep 26, 2024 - 09:20
 0
Umwana muto w'imyaka 15 yafunzwe nyuma yo kwihehesha umupira uriho ifoto ya perezida w'igihugu

Umwana muto w'imyaka 15 yafunzwe nyuma yo kwihehesha umupira uriho ifoto ya perezida w'igihugu

Sep 26, 2024 - 09:20

Kuva ku wa Mbere, itariki ya 23 Nzeri, umwana w’imyaka 15 y’amavuko ari mu maboko ya polisi i Port-Gentil, umurwa mukuru w’ubukungu w’igihugu cya Benin, nyuma yo gushyira amashusho kuri Facebook ku giti cye yihehesha t-shirt iriho ifoto ya Perezida w’Inzibacyuho, Brice Clotaire Oligui Nguema. Igikorwa cy’uyu mwana kikaba cyarakaje abantu benshi muri Gabon.

Iyi ni inkuru nyamakuru kuri ubu irimo kuvugwa muri Gabon, y’umuhungu w’imyaka 15 wifuzaga kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga. nyuma yo kubona ko Sydney Moussavou Kouma yarengereye cyane, abapolisi bamufashe kugirango asobanure videwo yashyize kuri facebook ku wa Mbere mu gitondo, ku itariki ya 23 Nzeri.

Amashusho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho yerekana t-shirt iriho ifoto ya Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema. Nyuma agaragara amanura ipantaro noneho akihehesha uyu mwenda nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga. 

Yahise atabwa muri yombi, ajyanwa ku biro bya Guverineri w’Intara ya Moyen-Ogooué, Paul Ngom Ayong, aho imbere ye yasabye imbabazi Gen. Oligui Nguema. Icyo gihe yagize ati: "Ndasaba imbabazi Perezida w’inzibacyuho. Ntabwo nasuzumye uburemere bw’ikibi namukoreye."

Yashinjwe guhindanya isura y’umukuru w’igihugu

Uyu munyeshuri, Sydney Moussavou Kouma ni umwuzukuru wa Perefe wa Etimboué, Junior Boulikou, na we wasabye imbabazi cyane ati: "Nahuye n’iki kibazo kibabaje kandi gikomeye, ndashaka gusaba, mu bushobozi bwanjye bubiri nka sekuru w’uregwa na Perefe wa Etimboué, imbabazi z’abayobozi ba Repubulika, bayobowe na Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu na Brig. Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ".

Uyu musore yashyizwe mu maboko ya polisi, akurikiranyweho icyaha cyo guhindanya isura y’umukuru w’igihugu. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06