Urukiro rw'ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dc Clement afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Urukiro rw'ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dc Clement afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyamakuru Dc Clement uzwi ku bitangazamakuru birimo Isibo Tv afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Nyuma yo kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka Dc Clement mu itangazamakuru urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo aho agomba guhita yerekezwa mu igororero rya Mageragere.
Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko iki cyemezo cyo gufunga Niyigaba Clement iminsi 30 y'agateganyo cyashingiye ku kuba uyu Dc Clement ataragaragaje neza ingaruka umuryango we wahuye nazo mugihe akirikiranywe mu butabera ngo zibe zashingirwaho hemezwa ko aburana adafunze.
Dc Clement yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuwa 27 Mata 2026 atakamba asaba imbabazi ku byaha ashinjwa aho yagaragaje ko ibyo yakoze binyuranyije n'amategeko yabitewe na kamere atari yabiteguye bityo asaba ko yababarirwa cyane ko afite umuryango ukeneye ubufasha bwe harimo umugore we urwaye ndetse n'abana babiri bato.
Dc Clement yatawe muri yombi kuwa 31 Werurwe 2026 nyuma yo gusenyerwa inyubako y'ubakishaga mu butaka buherereye mu murenge wa Jabana.
Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy'undi kubw'inabi,kugirira urugomo abayobozi bo mu nzego za leta,guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda,gukoza isoni abayobozi b'igihugu n'abashinzwe imirimo rusange ndetse n'icyo kurwanya ububasha bw'amategeko.






