Haiti: Ibitwaro karandura nibyo birigukora mu mujyi mukuru

Mar 22, 2024 - 03:25
 0
Haiti: Ibitwaro karandura nibyo birigukora mu mujyi mukuru

Haiti: Ibitwaro karandura nibyo birigukora mu mujyi mukuru

Mar 22, 2024 - 03:25

Udutsiko tw’abigometse ku butegetsi bwa Haiti bitwaje intwaro, twongeye kwigabiza imihanda bagaba ibindi bitero mu bice by’umurwa mukuru wa Hayiti, Port-au-Prince. Urusaku rukomeye rw’imbunda rwumvikanaga mu mpande zose z’uyu mujyi mukuru.

Abahitanywe nizo mvururu bakomeje kwiyongera nubwo ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, batangaje amakuru avuga ko babonye byibura imibiri itanu mu mujyi no mu bice biwuzengurutse.

Batangaje kandi ko akaduruvayo kafunze amwe mu marembo y’Umujyi. Samuel Orelus abisobanura muri aya magambo “Ubwo nabyukaga ngira ngo njye ku kazi, nasanze ntashobora kuva mu rugo kubera ko ibice duturanye byari mu maboko y’amabandi.

Hari abagabo bagera muri 30 bafite ibitwaro bikomeye. Iyo twese nk’abaturanyi tubasha kwishyira hamwe, twari kubashwanyaguza, ariko bari bafite ibitwaro biremereye kandi ntacyo twashoboraga gukora”.

Abaherereye mu duce twashegeshwe n’amasasu, bahamagaye imirongo ya za radiyo batakambira Polisi y’Igihugu cya Hayiti ngo ibatabare. Ibyo bitero bibaye iminsi ibiri nyuma y’uko uduco tw’abanyarugomo twigabije ibice by’umujyi wa Petion-Ville, utari kure y’umurwa mukuru. Abantu barenga 10 barishwe.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06