Gicumbi: Abaturage barasabwa umusanzu wo kwigurira irimbi

Sep 23, 2025 - 13:24
 0
Gicumbi: Abaturage barasabwa umusanzu wo kwigurira irimbi

Gicumbi: Abaturage barasabwa umusanzu wo kwigurira irimbi

Sep 23, 2025 - 13:24

Mu karere ka Gicumbi abaturage bari gusabwa umusanzi ungana n'ibihumbi 10Rfw yo kwigurira irimbi.

Abaturage batuye mu tugari dutandukanye tw'umurenge wa Nyankenke ho mu karere ka Gicumbi bagaraje ko amafaranga ari hagati y'ibihumbi 10Rfw na 15Rfw ari gusabwa buri rugo kugirango bigurire ubutaka rusange bakoramo irimbi ryo kujya bashyinguramo ababo bitabye Imana benshi bavuze ko bagowe no kuyabona kuko ngo abenshi muri bo batunzwe no guca inshuro.

Ubwo baganiraga n'itangazamakuru aba baturage bagaragaje impungenge batewe no kubona aya mafaranga ngo dore ko utazayabona naramuka apfushije umuntu atazemererwa kumushyingura muri ubu butaka buzaba bwaraguzwe dore ko ngo nuzabona kimwe cya kabiri cyaya mafaranga ari gusabwa azajya abanza kwishyura ibihumbi 50Rfw kugirango yemererwe gushyingura muri ubwo butaka Naho utaratanze na macye azajya yishyura ibihumbi 100Rfw kugirango yemererwe.

Aba baturage basabye ko bakoroherezwa gutanga aya mafaranga akaba yanagabanywa kuko ngo bagowe no kuyabona kuko ngo abenshi muri bo batunzwe no guca ishuro bityo abatishoboye nabo bakarebwaho kuko kugeza ubu hashize umwaka iyi gahunda itangiye ariko ngo hari nabatatanga na macye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyankenke yavuzeko abaturage aribo bagize uruhare mu kugena aya ma faranga gusa yamaze impungenge abatishoboye kuko ngo ntawuzabura uko ashyingura uwe ngo nuko atatanze umusanzu.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089