Gicumbi: Bane bafatiwe mu bikorwa byo gukora no gucuruza magwingi
Gicumbi: Bane bafatiwe mu bikorwa byo gukora no gucuruza magwingi
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, k’ubufatanye bwa Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi, RIB n’inzego z’ibanze, hafashwe abantu bane bo mu kagali ka Musenyi, mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bizwi ku izina rya Magwingi.
Ni ibikorwa byahuriwemo n’inzego z’itandukanye, aho hafashwe Litiro 200 z’ibi binyobwa bya magwingi, byafatiwe aho bikorerwa ndetse n’aho bicururizwa. Ibyafashwe byangijwe mu ruhame, abaturage basabwa kwirinda kunywa ibintu bifite indenge kuko ari intandaro y’indwara no guhungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaraguru IP Ignace Ngirabakunzi asaba abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka k’ubuzima bw’ababinywa ndetse no ku mutekano w’aho batuye.
“Niba ikinyobwa kiswe magwingi nta kamaro cyagira usibye kugwingiza ubwonko n’imibereho myiza y’ababinywa. Izina ubwaryo rirahita rikumvisha ingaruka zo kugikoresha bityo abantu bakwiye kwirinda kubinywa.”
“Iyo tugenzuye dusanga aho ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge biri, umutekano waho urahungabana bitewe n’urugomo, amakimbirane n’ibindi byaha bihagaragara. Ibi rero ntahandi biganisha usibye kudindiza iterambere ry’abahatuye.”
Polisi isaba abaturage kwirinda ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bakihutira kubitangaho amakuru kuko n’ababikora ubwabo badashobora kubinywa. “Ababikora bazi ububi bwabyo kuko ntibabinywa cyangwa ngo babe babiha abo mu miryango yabo, ntibikwiye ko hari undi wabinywa.”
Abafashwe uko ari bane bafungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe uko amategeko abiteganya.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





